Lionel Messi yabaye umukinnyi watsinze byinshi ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi

FIFA - Igikombe cy'Isi 2026 - 22/06/2026 7:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Messi yabaye umukinnyi watsinze byinshi ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ibi yabigezeho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu mukino wo ku munsi wa kabiri w’Itsinda J ry’igikombe cy’Isi cya 2026 Argentine yatsinzemo Austria ibitego bibiri, kandi byose bikaba byatsinzwe na Messi ku munota wa 38' ndetse n'uwa 90+5'.

Messi yaje muri uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium muri Amerika byitezwe ko ari bwandike amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa dore ko yari afite ibitego 16 yanganyaga n’Umudage Miloslav Klose we waretse gukina.

Ku munota wa 9 gusa, uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 8 ni bwo yashoboraga gushyiraho aka gahigo kuri penariti yari abonye ariko arayirata. Ku munota wa 38, yahise akosora amakosa atsinda igitego cya mbere cya Argentine ku mupira yahawe na Facundo Medina.

Ku wa 90+5, Messi yatsinze igitego cya kabiri,  umukino urangira Argentine itsinze Austria ibitego 2-0 ihita inakatisha itike y’imikino ya 1/16 y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Lionel Messi yahise agira ibitego 18, yandika amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi. Usibye aka gahigo ariko ubwo yahabwaga penariti byahise bimugira umukinnyi uteye penariti nyinshi mu gikombe cy’Isi aho amaze gutera 7.

Wari umukino wa 6 w’igikombe cy’Isi wikurikiranya atsinzemo, akaba ari umukinnyi wa 3 ubikoze mu mateka.

Lionel Messi yafashije Argentine gukatisha itike ya 1/16 cy'imikino y'Igikombe cy'Isi cya 2026


Lionel Messi yanditse amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy'Isi aho afite 18 kuri ubu 


Messi akomeje kwandika amateka mu mupira w'amaguru 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...