Aba bombi babitangaje ku munsi wejo babinyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram mu mashusho yabo basobanura iby'iyi kipe ndetse n'iby'uyu mushinga muri rusange.
Luis Suarez yavuze ko uyu mushinga yari amaze imyaka irindwi awukoraho. Yavuzeko iyi kipe ikorera hafi y'ahitwa Montevideo, ikaba umaze kugira abakozi barenga 80 ndetse n’abanyamuryango 3.000.
Uyu mukinnyi yavuze ko we na Messi babayeho bafite byinshi bahuriyeho kuva bakiri abana ndetse bakaba ari n'inshuti akaba ariyo mpamvu baba bahisemo guhurira mu gikorwa nk'iki.
Lionel Messi we yashimiye Suarez ndetse anamushimira amahirwe yamuhaye yo kujya muri uyu mushinga wo kugira ikipe ndetse anamushimira ko yari amaze igihe awukoraho none ukaba warateye imbere.
Yavuze ko icyubahiro n'ibyishimo kuba ari umwe mu bagize uyu mushinga ,amushimira kuba yaramuhisemo ndetse anamwizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo agire uruhare mu iterambere ryawo.
Luis Suarez aganira na US Today yavuze ko ikipe yabo izatangira ihatana muri Uruguay ndetse ko iyi ari intego ishimishije bagezeho kuribo ndetse bikerekana intambwe nini kuri we no ku muryango we.
Iyi kipe ya Luis Suarez na Lionel Messi bayise Deportivo LSM. Aba bombi basanzwe ari inshuti magara dore ko bakinanye muri FC Barcelona imyaka 6 aho batwaranye ibikombe birimo 6 bya shampiyona,bine bya Copa del Rey,2 bya Super Cup ya Espagne na 1 cya UEFA Champions League.
Guhera muri 2024 bongeye guhurira muri Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika akaba ariho bakinana kugeza ubu.

Luis Suarez na Lionel Messi bashinze ikipe yabo

Messi na Suarez basanzwe ari inshuti magara
