Lionel Messi mu bashimiye Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d’Or ya 2025

Imikino - 23/09/2025 5:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Messi mu bashimiye Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d’Or ya 2025

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi ari mu bashimiye Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d’Or ya 2025.

Kuri uyu wa Mbere mu nyubako ya Théâtre du Châtelet iri i Paris mu Bufaransa ni bwo habaye  ibirori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w’amaguru cya Ballon d’Or ya 2025.

Yegukanwe na Ousmane Dembélé ukinira Pais Saint-Germain n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Abakinnyi batandukanye biganjemo abo bakinana n'abo bakinannye bamushimiye. 

Lionel Messi bakinanye muri FC Barcelona yagiye ahanyuzwa ibitekerezo ku mafoto Ousmane Dembélé yari amaze gushyiraho kuri Instagram yishimira iyi Ballon d’Or,  ati: ”Byiza cyane. Ndagushimiye, ndishimye cyane ku bwawe. Urabikwiye”.

Usibye uyu kandi inshuti ye Kylian Mbappé nawe yamushimiye abinyujije ahunyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram aho yanditse ati: ”Ni amarangamutima muvandimwe wanjye. Wari uyikwiye inshuro 1000”.

Abandi barimo Karim Benzema na Olivier Giroud bakinanye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, nabo bamushimiye. 


Messi yashimiye Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d'Or ya 2025

Messi yakinannye na Dembélé muri FC Barcelona 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...