Kuri uyu wa Mbere mu nyubako ya Théâtre du Châtelet iri i Paris mu Bufaransa ni bwo habaye ibirori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w’amaguru cya Ballon d’Or ya 2025.
Yegukanwe na Ousmane Dembélé ukinira Pais Saint-Germain n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Abakinnyi batandukanye biganjemo abo bakinana n'abo bakinannye bamushimiye.
Lionel Messi bakinanye muri FC Barcelona yagiye ahanyuzwa ibitekerezo ku mafoto Ousmane Dembélé yari amaze gushyiraho kuri Instagram yishimira iyi Ballon d’Or, ati: ”Byiza cyane. Ndagushimiye, ndishimye cyane ku bwawe. Urabikwiye”.
Usibye uyu kandi inshuti ye Kylian Mbappé nawe yamushimiye abinyujije ahunyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram aho yanditse ati: ”Ni amarangamutima muvandimwe wanjye. Wari uyikwiye inshuro 1000”.
Abandi barimo Karim Benzema na Olivier Giroud bakinanye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, nabo bamushimiye.
Messi yashimiye Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d'Or ya 2025
Messi yakinannye na Dembélé muri FC Barcelona