Iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Fort Lauderdale,
muri Leta ya Florida, rikaba rizitabirwa n’amakipe atandukanye arimo nayo Messi yanyuzemo.
Irushanwa rya ‘Messi Cup’ rizaba ririmo ikipe
y’abato ya Inter Miami (USA), FC Barcelona (Espagne), Manchester City
(Ubwongereza), River Plate (Argentine), Inter Milan (Ubutaliyani), Newell’s Old
Boys (Argentine), Atlético Madrid (Espagne) na Chelsea FC (Ubwongereza).
Aya makipe azagabanywamo mu matsinda abiri, buri
rimwe rigizwe n’amakipe 4. Mu minsi itatu ya mbere, azakina hagati yayo (round
robin) ubundi ayitwaye neza yerekeze
mu mikino ya ½ kugeza hamenyekanye
uwegukana igikombe.
Iki gikorwa giteguwe n’ikigo cya Messi kitwa
"The Messi Experience Park" (cyahoze ari 525 Foundation). Intego
nyamukuru ni uguteza imbere impano z’abana bakiri bato, kubaha urubuga rwo
kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga no kubahuza n’umuco n’ikoranabuhanga binyuze
mu mikino.
Messi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko iyi “Messi Cup” atari irushanwa gusa, ahubwo ari ibirori by’umupira w’amaguru, aho abana bazahura, bagasabana.

Messi agiye gutangiza irushanwa ry'abato

Mu irushanwa rya Messi hazaba harimo Newell’s Old Boys y'iwabo yanyuzemo mbere yo kujya muri FC Barcelona
