Uyu muhanzi avuga ko yayanditse ahereye ku buzima abantu benshi babayemo muri iki gihe, aho hari abahura n'ibibazo bikomeye bikabatera kwiheba, bamwe bakagera n'aho bafata ibyemezo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lion Pazzo yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku kuba yarabonaga abantu benshi bacika intege bitewe n'ibibazo bahura na byo, bakibagirwa ko ubuzima bwabo ari impano ikomeye buri wese afite.
Yasobanuye ko hari abantu banyura mu bihe bikomeye, bakabura icyizere, abandi bakisanga mu gahinda gakabije, ndetse bamwe bagahitamo kwishora mu biyobyabwenge cyangwa gufata ibyemezo bibangiriza ubuzima.
Ati: “Insipiration y'indirimbo yavuye ku buzima mbona muri iyi minsi, aho abenshi muri twe turi kunyura mu bintu byinshi bikomeye bituma rimwe na rimwe tubaho twihebye, nta cyizere cy'ubuzima dufite. Bamwe bakiheba bagafata n'ibyemezo bidakwiye bikaza kuvamo agahinda gakabije no kwiyahuza ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ko yashatse gukora igihangano gikora ku bantu bafite ibibazo bitandukanye, kikabibutsa ko nubwo ubuzima bugira ibihe bigoye, bidakwiye kuba impamvu yo gutakaza icyizere cyangwa kwiyambura ibyishimo.
Yagize ati: “Byatumye ngira igitekerezo cyo kubwira abakunzi b'umuziki n'abantu muri rusange ko nta mpamvu yo guheranwa n'ibibazo, ko ubuzima ari impano y'agaciro twahawe twese, ari na cyo gishoro duhuriraho twese. Mbashishikariza kwishima no kunezerwa kuko ibihe bibi biraza bikagenda.”
Urugendo rw'umuziki rwatangiye mu 2015, ariko imbogamizi zimutera kuwuhagarika
Lion Pazzo avuga ko amaze igihe kinini mu rugendo rw'umuziki, kuko yatangiye kugerageza gukora ibihangano mu 2015.
Nubwo yari afite inyota yo gukora umuziki no kugeza impano ye ku bantu benshi, avuga ko urugendo rutamworoheye, cyane cyane bitewe n'ubushobozi buke bwo kumenyekanisha ibihangano bye.
Yasobanuye ko gukora indirimbo byari bimwe, ariko kuzigeza ku bantu benshi binyuze mu bikorwa byo kwamamaza no gukora amashusho meza bikaba indi mbogamizi ikomeye.
Ibyo byatumye igihe kimwe asa n'uhagaritse ibikorwa by'umuziki, yerekeza mu bindi bikorwa byamufasha kwiyubaka no gushaka imibereho.
Ati: “Maze igihe kinini mu muziki kuva mu 2015. Nagerageje gukora ibihangano ariko ntibigire aho bigera kuko byari bingoye cyane cyane mu bijyanye n'ubushobozi bwo gukora promotion na video. Byatumye rero nsa n'uhagaritse umuziki njya mu bindi kugira ngo nubake ubuzima.”
Kuri ubu yatangiye gukorera indirimbo muri studio ye
Mu gihe yongeye kugaruka mu bikorwa by'umuziki, Lion Pazzo avuga ko indirimbo “Ishimwe” yayikoreye muri studio ye bwite.
Yasobanuye ko atari agamije gusa gushyira hanze igihangano, ahubwo yashakaga no kugerageza urwego rw'ibyo ashobora gukora muri iyo studio, akareba niba ibihangano bihatunganyirizwa byagera ku rwego rwanyura abakunzi b'umuziki.
Ati: “Indirimbo nayikoreye muri studio yanjye mu rwego rwo kuyimenyekanisha no kumva niba igihangano cyakorerwamo cyaba kiri ku rwego rushimishije.”


Nyuma y'igihe kirekire, Lion Pazo yagarutse mu muziki



Lion Pazo yakoreye indirimbo "Ishimwe" muri Studio ye bwite
REBA INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE" YA LION PAZO
