Linda wamamaye muri filime 'Umuturanyi' yateguje iye izibanda ku rukundo rushingiye ku mitungo

Imyidagaduro - 17/02/2026 2:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Linda wamamaye muri filime 'Umuturanyi' yateguje iye izibanda ku rukundo rushingiye ku mitungo

Umukinnyi wa filime Kayitesi Alice, wamamaye nka Linda muri filime y’uruhererekane Umuturanyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Inyenyeri’, yibanda ku nkuru z’abantu bashakana cyangwa babana n’abandi ariko bamwe muri bo bagaheranwa n’ibitekerezo byo kuzegukana imitungo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Linda yasobanuye ko iyi filime igaruka ku buryo umukobwa/umugabo ushobora gushakana n’umusore/umukobwa, atamukunda akumva ko azapfa vuba maze akegukana byose, harimo n’imitungo ye.

Yagize ati: “Filime ‘Inyenyeri y’ibanga’ igaragaza uburyo umuntu ashakana cyangwa se akabana n’undi atamukunda. Hari umuntu utekereza ko mugenzi we azapfa vuba, akegukana imitungo yose mbere y’uko apfa."

Linda yongeyeho ko intego nyamukuru y’iyi filime ari ukwigisha abantu, cyane cyane abakobwa n’abagore, kwirinda gutegereza ko abandi bazabaha ibyabo, ahubwo bakamenya gushaka no kurengera ibyabo. Yagize ati: “Tugomba gushaka ibyacu nk’abagore cyangwa abakobwa aho gutegereza ko ibintu tuzabihabwa n’abagabo.”

Mu bakinnyi bagize iyi filime harimo Tukowote, wamamaye muri filime 'Bamenya', Fabiola, Brenda na Keza bo muri Umuturanyi, ndetse na Roxanne, Roxa, Steven n’abandi benshi.

Linda avuga ko aba bakinnyi bose bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ubutumwa bw’iyi filime.

Ku bijyanye n’icyo yiteze ku isohoka ry’iyi filime, Linda yavuze ko ayitezeho byinshi, birimo no gutanga amahirwe y’akazi ku bantu bashaka kwinjira mu mwuga wa filime.

Ati: “Ni filime nitezeho ibyiza byinshi kandi no guha akazi abantu bifuza gukina filime. Kuko uyu mwuga nkumazemo imyaka myinshi ubu nzi neza ibyo gukora.”

Filime ‘Inyenyeri’ yitezweho gukurura benshi ku bakunzi ba cinema, cyane cyane izibanda ku nkuru z’urukundo, ubushishozi n’ubushobozi bwo kwirinda abashaka gukoresha abandi mu nyungu zabo bwite.

Ku rwego mpuzamahanga, filime zishingiye ku rukundo rwiganjemo imigambi y’ubukire cyangwa kwihorera ku mitungo zagiye zisohoka, nka Indecent Proposal (1993) na Gone Girl (2014), zigaragaza uburyo urukundo rushobora guhuzwa n’imigambi y’abashakanye cyangwa ibibazo by’amafaranga


Linda yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya ‘Inyenyeri’, igaragaza uburyo abantu bashaka mugenzi wabo kubera umutungo aho kubana mu rukundo nyakuri

Filime ‘Inyenyeri y’ibanga’ igaruka ku nkuru y’abashakanye aho umwe atekereza ko mugenzi we azapfa maze akegukana imitungo yose

Steven uri mu bakinnyi bitabajwe muri iyi filime 'Inyenyeri y'Ibanga' ya Kayitesi Alice wamamaye nka Linda

Roxanne uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Inyenyeri y'Ibanga'

Roxa agaragara muri iyi filime izajya itambuka ku muyoboro wa Youtube wa Linda

Becky ari mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime yubakiye ku rukundo rushingiye ku bintu

Brenda uzwi cyane muri filime 'Umuturanyi' ni umwe mu bagaragara muri iyi filime ya Linda

'Tukowote' wabaye ikimenyabose abicyesha filime 'Bamenya' ni umwe mu biyambajwe muri filime ya Linda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...