Lil Wayne yavuze ko Nicki Minaj akwiriye icyubahiro

Imyidagaduro - 01/07/2026 3:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Lil Wayne yavuze ko Nicki Minaj akwiriye icyubahiro

Umuraperi w'icyamamare Lil Wayne yavuze ko abahanzikazi benshi bayoboye injyana ya Hip-Hop muri iki gihe bakwiye guha icyubahiro Nicki Minaj, ashimangira ko yagize uruhare rukomeye mu gufungura amarembo y'abagore binjira muri uyu muziki.

Lil Wayne yavuze ko nubwo buri muhanzi agira impano n'umuhate bimuranga, uruhare Nicki Minaj yagize mu guteza imbere Hip-Hop y'abagore rudashobora kwirengagizwa.

Yavuze ko indirimbo ze zakomeje kuyobora urutonde rw'izakunzwe, agakora ibitaramo bikomeye ku isi ndetse akanagira imibare ishimishije ku mbuga zicuruzwaho umuziki. 

Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho yateje impaka hagati y'abakunzi ba Hip-Hop. 

Gusa hari abemeranya na Lil Wayne bavuga ko Nicki Minaj ari umwe mu bahanzikazi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura no guteza imbere Hip-Hop y'abagore mu myaka ya vuba.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko nubwo ibyo Nicki Minaj yagezeho bikomeye, hakwiye no guhabwa agaciro abahanzikazi bamubanjirije, bavuga ko na bo bagize uruhare mu gutegura inzira yatumye abagore barushaho kubona amahirwe muri iyi njyana.

Nicki Minaj yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka "Super Bass," "Starships," "Anaconda," "Bang Bang," "Red Ruby Da Sleeze," na "FTCU."

Yanasohoye album zirimo Pink Friday (2010), Pink Friday: Roman Reloaded (2012), The Pinkprint (2014), Queen (2018), na Pink Friday 2 (2023). Nizindi nyinshi

Lil Wayne yavuze ko abahanzikazi bayoboye Hip-Hop muri iki gihe bakwiye guha icyubahiro Nicki Minaj


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...