Amakuru yatangajwe bwa mbere na TMZ, nyuma akaza no kwemezwa na Page Six, avuga ko uyu muraperi w’imyaka 43 yamaze gusaba uyu mukobwa ko bazabana mu buryo bw’ibanga kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyakora, amazina y’uyu mukobwa ntiyigeze atangazwa.
Nubwo aya makuru amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byinshi byo muri Amerika, Lil Wayne cyangwa abamuhagarariye ntibaragira icyo babivugaho.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito uyu muraperi atandukanye na Denise Bidot, wahoze ari umukunzi we. Mu 2025, Denise yatangaje ko yatunguwe no kubengwa ku munsi wizihizwaho Ababyeyi b’Abagore (Mother’s Day), ibintu yavuze ko byamubabaje cyane.
Uyu mugore yanavuze ko mu rukundo rwabo habayemo ibibazo bikomeye birimo ihohoterwa ryo mu mutwe n’iryo ku mubiri, nubwo Lil Wayne atigeze abyemera cyangwa ngo abitangireho ibisobanuro.
Mu mateka y’urukundo rwa Lil Wayne, yigeze gukundana n’abagore benshi b’ibyamamare barimo Trina, Christina Milian na La’Tecia Thomas, ndetse anashyingiranwa na Toya Johnson hagati ya 2004 na 2006.
Uyu muraperi afite abana bane yabyaranye n’abagore batandukanye, barimo Reginae Carter, Dwayne Carter III, Neal Carter na Kameron Carter.



Lil Wayne yambitse impeta umukobwa aruta imyaka irenga 20
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
