Mu mashusho yashyize kuri Instagram, Lil Nas X yavuze ko ubu afite umuhanga mu by’imitekerereze (therapist) ndetse n’umuganga w’indwara zo mu mutwe (psychiatrist), ibintu yavuze ko byamufashije cyane mu rugendo rwo kongera kugira ubuzima bwiza.
Ati: “Ndimo kumva meze neza. Ndi gukora ibihangano mu bwisanzure kandi mfite ubwoba buke mu mutima. Ndimo kwishimira ubuzima.”
Muri Mata 2026, urukiko rwamwemereye kwinjira muri gahunda yihariye yo kwivuza no gukurikirana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nyuma y’aho yari yaratawe muri yombi umwaka ushize ashinjwa gukubita abapolisi batatu. Urukiko rwemeje ko imyitwarire ye yari ifitanye isano n’indwara ya Bipolar Disorder afite.
Mu butumwa bwe, Lil Nas X yanavuze ko guhangana n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwe bitamworohera, ariko ashimangira ko ubu ameze neza kurusha mbere.
Lil Nas X naramuka yubahirije gahunda y’ubuvuzi yahawe kandi agakomeza kubahiriza amategeko mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, dosiye ye izafungwa burundu. Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira, avuga ko icyo yifuza ari ugukomeza gukora ibikorwa byiza byatuma yishimira ibyo agezeho ndetse n’abamukurikira bakamwishimira.

Lil Nas X yagaragaje ko ubuzima bwe bukomeje kumererwa neza nyuma y’ubuvuzi
