Ku wa 11 Nzeri 2026, inteko y’abacamanza yamusanze nta cyaha ahamwa na cyo nyuma y’iminsi itatu yamaze isuzuma ibimenyetso n’impaka zatanzwe mu rubanza.
Abashinjacyaha bavugaga ko Lil Durk yari yarateguye kandi agaha akazi abantu kugira ngo bice umuraperi mugenzi we Quando Rondo. Bavugaga ko ubwo bwicanyi bwabereye i Los Angeles mu 2022, abagizi ba nabi barashe amasasu 18 ku modoka y’umukara ya Quando Rondo yari hafi ya Beverly Center.
Nubwo intego yabo yari Quando Rondo, amasasu yahitanye mubyara we, Saviay'a Robinson. Abashinjacyaha bavugaga ko Lil Durk yari yarateguye icyo gikorwa mu rwego rwo kwihorera nyuma y’uko umufana n’inshuti ye, Dayvon “King Von” Bennett, yishwe mu gikorwa cyabereye muri Atlanta mu 2020.
Uko abuganizi ba Lil Durk babibonaga
Abunganira Lil Durk bahakanye ko umukiriya wabo ari we wateguye ubwo bwicanyi. Bavugaga ko uwari umufasha we, Kavon Grant, ari we wari watanze amabwiriza yo kwibasira Quando Rondo, agamije gushimisha umukoresha we.
Urubanza rwari ruregwamo Lil Durk n’abandi bantu babiri. Yaregwaga ibyaha birimo kugirana umugambi mubisha, gukurikirana umuntu hifashishijwe intwaro, gukurikirana byateje urupfu ndetse n’ibyaha bibiri bifitanye isano no guhemba umuntu ngo akore ubwicanyi.
Gusa, nyuma yo gusuzuma urubanza, inteko y’abacamanza yasanze Ari umwere kuri ibyo byaha byose uko ari bitanu.
