LifeWay Worship Team imaze imyaka 5 yomora imitima yateguye igitaramo "Overflow Nights of Worship”

Iyobokamana - 12/06/2025 5:01 PM
Share:

Umwanditsi:

LifeWay Worship Team imaze imyaka 5 yomora imitima yateguye igitaramo "Overflow Nights of Worship”

LifeWay Worship Team ni itsinda ry’abaramyi bakorera muri LifeWay Free Methodist Church iherereye mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta ya Indiana (USA), itorero ryiyobowe na Rev. Isaac Bujambi. Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2020 n’urubyiruko rufite umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Mu myaka itanu ishize, LifeWay Worship Team yakoze ibikorwa byinshi bikomeye birimo ingendo mu duce dutandukanye tw’Amerika, aho bagiye batanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo, bagasengera abantu ndetse bakanubaka ubusabane hagati y’amatorero.

Mu rugendo rwabo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo, LifeWay Worship Team yateguye ibitaramo byinshi by’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Muri ibyo bikorwa, bakoranye n’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo: Christina Shusho (Tanzania), Apotre Apollinaire Habonimana (Burundi), Aimé Uwimana (Rwanda).

Si abo gusa ahubwo hari n’abandi bahanzi benshi bo mu bihugu bitandukanye, cyane cyane abo muri Diaspora Nyarwanda n’Abanyafurika baba muri Amerika. Aho hose, LifeWay Worship Team yaharaniraga gufasha abantu kwegera Imana, kubahuza binyuze mu ndirimbo, no guteza imbere umuco wo kuramya Imana byimbitse.

Ibyo kwitega ku gitaramo “Overflow Nights of Worship”

Kuri ubu bari mu myiteguro y'igitaramo cyiswe “Overflow Nights of Worship” kizaba tariki 15 Kamena 2025 muri Indianapolis. Nk’uko byatangajwe n'Umuyobozi wa LifeWay Worship Team, Fiston Bujambi, intego y'iki gitaramo ni uguhuza amatorero atandukanye yo muri Indiana kugira ngo baramye Imana hamwe nk’umuryango umwe wera.

Mu bindi biteganyijwe muri icyo gitaramo harimo: Live Recording y’indirimbo nshya za LifeWay Worship Team zizashyirwa hanze mu minsi iri imbere. Ni igitaramo cyatumiwemo abaramyi n’abakozi b’Imana bakomeye nka: Nkomezi Alexis, Apostle Huduma n’abandi baramyi baturutse mu matorero atandukanye muri Indiana.

LifeWay Worship Team ikomeje umurimo wayo wo gufasha abantu kwegera Imana, ikoresheje indirimbo zubaka, zifite ubutumwa, kandi zifasha mu mibereho y’umwuka. Iri tsinda rifite icyerekezo cyo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi ku isi hose.

Fiston Bujambi agaragaza ko umuziki wa Gospel uri gutera imbere ku rwego rushimishije. Ati: “Ubu ubutumwa bugera ku bantu benshi cyane ku buryo bwihuse kubera imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram na TikTok."

Avuga ko ugereranyije no mu bihe byashize aho wasabwaga kunyura kuri Radio gusa, "ubu umuziki wa Gospel ushobora kwambuka imbibi zose.” Agaragaza ko byatumye abahanzi benshi barushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, biturutse ku buryo bwihuse bwo gusakaza ibihangano.

LifeWay Worship Team ubwo bari kumwe na Apostle Apollinaire

LifeWay Worship Team bagiye gukora igitaramo gikomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...