Nubwo iki gitekerezo
kigaragara nk'icyoroshye, ishyirwa mu bikorwa ryacyo rishingira ku mategeko
y’umurimo, umuco wo mu bigo, ndetse n’imyemerere rusange ya sosiyete.
Uburenganzira ku kiruhuko cyishyurwa burimo amoko atandukanye nk’ikiruhuko
cy’ibiruhuko rusange, icyo kwita ku bana, icyo kuvurwa cyangwa ibindi byemewe
n’amategeko cyangwa n’abakoresha. Buri bwoko bufite uruhare rugaragara mu
gufasha umukozi kongera ingufu, gukira cyangwa kwita ku muryango we.
Gusa, uko iyi politiki
ishyirwa mu bikorwa biratandukanye cyane bitewe n’igihugu, amategeko, ndetse
n’urwego rw’umukozi mu kigo runaka. Mu bihugu bimwe, amategeko y’umurimo
ashyiraho igihe ntarengwa umukozi agomba guhabwa nk’ikiruhuko cyishyurwa, ariko
ahandi ni igihembo gishingiye ku bushake bw’umukoresha. Ibi bigira ingaruka
zikomeye ku bantu bafite imyanya itandukanye, yaba ari abakozi b’igihe gito,
abakozi ba burundu cyangwa se abari ku rwego rwo hejuru mu kazi.
Hari aho bigaragara ko
abakozi b’igihe kirekire bahabwa amahirwe menshi yo kugira iminsi myinshi yo
kuruhuka ugereranyije n’abatangiye akazi vuba, ibintu bishobora gutuma abakozi
bashya babura umwanya uhagije wo kuruhuka, bikabatera umunaniro ukabije no
kwigunga.
Nk’uko bigaragara mu
bushakashatsi bwa Moorepay, ku
isi hose habaho itandukaniro rikomeye mu mubare w’iminsi y’ikiruhuko cyemewe
n’amategeko hagati y’ikiruhuko gisanzwe n’iminsi mikuru rusange. Muri
Afurika, Libya ni cyo gihugu
gitanga iminsi myinshi y’ikiruhuko cyishyurwa, aho umukozi ashobora kubona
iminsi 45 buri mwaka, kikaba ari
cyo cya kabiri ku isi (nyuma ya Yemen ifite iminsi 46). Liberia yo ifite iminsi 16 gusa buri mwaka, kikaba ari cyo gihugu
gifite iminsi mike kurusha ibindi muri Afurika.
Dore urutonde rw’ibihugu
10 bya Afurika bitanga iminsi myinshi y’ikiruhuko cyishyurwa ku bakozi buri
mwaka:
Rank |
Country |
Number of paid days off in a year |
1. |
Libya |
45 |
2. |
Ivory Coast |
42 |
3. |
Togo |
41 |
Djibouti |
41 |
|
4. |
Guinea |
41 |
5. |
Central Africa Republic |
37 |
6. |
Senegal |
37 |
7. |
Benin |
36 |
8. |
Guinea-Bissau |
36 |
9. |
Gabon |
36 |
10. |
South Sudan |
36 |