Iyi dosiye yarushijeho gutera benshi amatsiko kuko Howard-Taylor yanahoze ari umugore wa Charles Taylor, wahoze ayobora Liberia akaza guhamwa n’ibyaha by’intambara.
Howard-Taylor yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Roberts International Airport, ubwo yari agiye kuva muri Liberia. Yajyanywe ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu mu gihe iperereza ku rusobe rw’ibiyobyabwenge akurikiranweho rigikomeje.
Ubushinjacyaha bumushinja kandi kwinjiza ibintu bitemewe mu gihugu nta ruhushya, gusaba cyangwa gushishikariza undi gukora icyaha ndetse no kugira umugambi wo gukora icyaha.
Inkuru dukesha ikinyamakurur Business Insider Africa ivuga ko, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Liberia bwavuze ko muri uru rubanza nta muntu uzarengerwa kubera umwanya afite cyangwa uwo yigeze kugira.
Leta yavuze ko umuntu wese uzabonekaho ibimenyetso, azakurikiranwa nta kubogama cyangwa gutinya ko ari umuntu ukomeye muri politiki. Uru rubanza ruje nyuma y’igikorwa gikomeye cyo gufata cocaine yari ifite agaciro ka hafi miliyoni 317 z’amadolari, yari igenewe kujyanwa i Burayi.
Nubwo ibyo bikorwa byombi byabaye hafi y’igihe kimwe, abayobozi bavuga ko dosiye ya Howard-Taylor n’iyo miti yafashwe ari ibintu bitandukanye kandi ko bitigeze byemezwa ko bifitanye isano.
Umwunganizi wa Jewel Howard-Taylor, Kabineh M. Ja’neh, yabwiye Reuters ko yasuye umukiliya we kandi ko abayobozi bari bamubwiye ko agomba gushyikirizwa ibirego. Icyo gihe yari atarabona neza inyandiko yuzuye y’ibyo ashinjwa.
Jewel Howard-Taylor ni muntu ki?

Jewel Howard-Taylor yavutse mu 1963, ndetse yamaze imyaka myinshi muri politiki ya Liberia. Yabaye umusenateri uhagarariye Bong County, kuva muri 2006 kugeza muri 2018, mbere yo gutorerwa kuba Visi Perezida. Ni nawe wabaye Visi Perezida wa mbere w'umugore muri Liberia.
Mu matora yo muri 2017, yabaye umukandida wungirije wa George Weah, wari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mbere yo kwinjira muri politiki. Weah na Howard-Taylor batsinze amatora, batangira imirimo yo kuyobora muri 2018, maze ayobora igihugu nk’umwe mu bayobozi bakuru kugeza muri 2024.
Ariko mbere y’uko aba Visi Perezida, Howard-Taylor yari azwi cyane kubera umugabo we: Charles Taylor.
Charles Taylor ninde?

Charles Taylor yabaye Perezida wa Liberia kuva mu 1997 kugeza muri 2003. Yageze ku butegetsi nyuma yo kuyobora umutwe w’inyeshyamba mu ntambara ya mbere ya Liberia, maze aba Perezida nyuma y’amatora yo mu 1997.
Ubutegetsi bwe bwaje guhuzwa n’intambara yo muri Sierra Leone, aho yashinjwe kugira uruhare mu gufasha umutwe wa Revolutionary United Front (RUF), warwanye mu ntambara y’imyaka myinshi muri icyo gihugu.
Muri 2012, Urukiko Rudasanzwe rwa Sierra Leone rwamuhamije ibyaha birimo gufasha no korohereza ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Sierra Leone. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 50. Ubu Charles Taylor akaba ari kurangiriza igihano cye mu Bwongereza.
Umubano wa Jewel na Charles Taylor
Jewel Howard-Taylor yashakanye na Charles Taylor mu 1997, ari na bwo yari amaze kuba Perezida wa Liberia. Yabaye Umugore wa Perezida wa Liberia mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Nyuma yaje gutandukana na we, bahana gatanya muri 2006. Nubwo batandukanye, izina rya Jewel ryakomeje kugirana isano ikomeye n’igihe cya Charles Taylor muri politiki ya Liberia.
Ni yo mpamvu kuba uyu munsi Jewel Howard-Taylor ari mu rubanza rukomeye rujyanye n’ibiyobyabwenge byahagurukije abantu benshi, kuko yigeze kuba Umugore wa Perezida, nyuma aba Umusenateri, hanyuma aba Visi Perezida wa Liberia, none akaba ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Icyakora, Howard-Taylor si we wenyine uri gukorwaho ipererezkuri ibi birego, Leta ya Liberia yatangaje ko abanyamahanga batatu, babiri bakomoka muri Croatia n’umwe wo muri Ukraine, na bo bari gukurikiranwa badafunze, ariko inzego z’ubutabera zikaba zishaka ko nabo batabwa muri yombi.
Guverinoma yavuze ko izakomeza gukurikirana uruhererekane rw’abakekwaho kugira uruhare mu bucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge.
Nubwo Jewel Howard-Taylor yashinjwe ibyaha bikomeye kandi akaba ari mu maboko ya Polisi, ntarahamwa n’icyaha. Ibi birego biracyari mu nzira y’ubutabera, ndetse urukiko ni rwo ruzagena niba ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bihagije byo kumuhamya icyaha.
