Liam Voice yavuze ko azakora igitaramo cye cya mbere Bobi Wine abaye Perezida

Imyidagaduro - 10/03/2026 3:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Liam Voice yavuze ko azakora igitaramo cye cya mbere Bobi Wine abaye Perezida

Umuhanzi w’umunya-Uganda, Liam Voice, aherutse gutangaza impamvu atarakora igitaramo cye cyagutse, nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Liam Voice yatangaje ko yihaye amasezerano yihariye mbere yo gukora igitaramo cye cya mbere. Ati: “Igitaramo cyanjye cya mbere kizaba igihe Bobi Wine azaba ari Perezida wa Uganda. Ndashaka ko icyo gihe kiba igitangaza, kidasanzwe,”

Uyu muhanzi w’icyamamare mu ndirimbo z’urukundo, azwi cyane ku ndirimbo nka ‘Omoyo’, yasobanuye ko kuba igitaramo cye cya mbere cyaba ku munsi Bobi Wine yaba yabaye Pereizda, byaba ari inzozi zahindutse impamo.

Abantu bamwe bamwibukije ko bishoboka ko Umuyobozi w’ishyaka rya National Unity Platform (NUP), Bobi Wine atazongera kugira amahirwe yo kwiyamamariza kuba Perezida, ariko Liam Voice ntiyabyemeye.

We yakomeje avuga ati: “Haracyari amahirwe yo ko Bobi Wine yakongera kwiyamamaza, agatsinda, kandi ndizera ko bizashoboka. Naho igihe icyo kizaba, icyo gihe ni cyo nzashyiraho igitaramo cyanjye cya mbere,”

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Bikyuka”, aho avuga ko ubutumwa bw’indirimbo bugamije kwizera, guhinduka no guharanira icyiza, kandi bishingiye ku rugendo rwa politiki rwa Bobi Wine.

Liam Voice yizeye ko umunsi umwe igitaramo cye kizaba ibirori bikomeye, aho Bobi Wine azaba umushyitsi w’icyubahiro.

Bobi Wine, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat na Dancehall, witwa Nyamwasa Robert mu buzima busanzwe, yaje kuba umwe mu bayobozi b’ingenzi muri politiki ya Uganda kubera ibikorwa bye n’urukundo akunda abaturage.

Bobi Wine yinjiriye muri politiki mu 2017, atorerwa kuba Meya w’umurenge wa Kyadondo East, ahitwa Kampala, aho yamenyekanye kubera uburyo yita ku baturage, cyane cyane urubyiruko n’abatagira amahirwe.

Mu 2021, yahanganiye Perezida wa Uganda, atanga amajwi menshi ku rubyiruko no ku baturage batandukanye bashaka impinduka. Yahanganye na Museveni, umaze igihe kinini ku butegetsi, ariko urugendo rwe rwagaragayemo ibibazo bikomeye birimo gufungwa, gukubitwa, no kwibasirwa mu buryo bwa politiki.

Bobi Wine azwi nk’umuyobozi w’icyitegererezo w’ishyaka National Unity Platform (NUP), rikomeje kuba ijwi ry’abashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu. Yagiye avuga ko intego ye ari kuzana demokarasi, kurwanya ruswa, no guharanira uburenganzira bw’abaturage.

Nubwo atabashije kugera ku butegetsi, Bobi Wine akomeje kuba ikimenyetso cy’icyizere ku rubyiruko n’abaturage bashaka impinduka muri politiki ya Uganda. Ariko, bamwe bamubwira ko ibyo atekereza by’uko azaba Perezida wa Uganda ari inzozi.

Liam Voice avuga ko igitaramo cye cya mbere kizaba gusa igihe Bobi Wine azaba Perezida wa Uganda. Uyu muhanzi w’icyamamare mu ndirimbo z’urukundo  [Uri ibumoso] yasobanuye ko ari inzozi ze kuba yagira igitaramo cye cya mbere ari kumwe n’umuyobozi uzamuka mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...