Liam ni izina ry’abana b’abahungu rifite inkomoko muri Ireland, risobanurwa ngo ’Uburinzi buhamye'.
Liam ryatangiye rifatwa nk’impine ya William gusa uko imyaka yagendaga ishira indi igataha ryaje guhagarara ubwaryo ku buryo ababyeyi benshi batangiye kujya baryita abana babo.
Mu 2018 iri zina ryari mu yambere akunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse muri Amerika, Liam ni icyogere muri Ireland, mu Bwongereza, mu Bufaransa, Australie, u Bubirigi, Denmark na Slovenia.
Bimwe mu biranga ba Liam
Aba bahungu bakoresha imbaraga zidasanzwe n’ubushobozi bafite bwose kugira ngo buzuze inshingano mu gihe ari abayobozi. Barahatana cyane mu mikorere, bagira umwete kandi bakunze no kugwiza ubutunzi.
Kuba ubwenge n’umutima bya ba Liam bihora ku bucuruzi cyangwa ibintu byose bibinjiriza amafaranga, usanga rimwe na rimwe batiyitaho cyangwa ngo babe bagira ubuzima bwabo ibanga.
Bashobora gufata ikintu cyateshejwe agaciro ndetse kigaragara nk’aho nta gaciro gifite bo bakakibyaza umusaro ukomeye. Ibi bijyana n’ubushobozi bafite bwo kureba umuntu bakamenya niba hari icyo yashobora cyangwa nta musaruro yatanga.
Imyitwarire ya ba Liam ituma akenshi bakunda kuba abayobozi b’amatsinda mato cyangwa ibigo binini.
Bamwe mu bamenyekanye ku isi bafite iri zina harimo umukinnyi wa filime Liam Neeson, Liam Aiken, umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction na Liam O’Flaherty hamwe n'icyamamare mu gukina filime Liam Hemsworth murumuna wa Chris Hemsworth.
Src:www.behindthename.com