Li John yahishuye uko inama ya Jay Polly yamukuye mu kurapa avamo umuririmbyi -VIDEO

Imyidagaduro - 10/02/2026 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Li John yahishuye uko inama ya Jay Polly yamukuye mu kurapa avamo umuririmbyi -VIDEO

Mu rugendo rw’umuziki rukunze kurangwa n’igerageza, gushidikanya n’amahitamo akomeye, hari aho inama imwe ishobora guhindura ubuzima bw’umuhanzi. Kuri Iradukunda John [Li John], umuhanzi akaba na Producer wamenyekanye mu gutunganya no gukora indirimbo zitandukanye, iyo nama yayivanye ku muraperi Jay Polly.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Li John yahishuye ko atigeze atangira atekereza ko azaba umuririmbyi. Ahubwo, nk’abandi benshi bakuriye mu muco wa Hip Hop, yumvaga ko kurapa ari yo nzira ye y’umuziki. Gusa, uruhu rwe rw’umuziki rwaje guhindurwa n’amaso n’ugutwi bya Jay Polly wamubonagamo impano irenze iyo we ubwe yabonaga.

Li John avuga ko umunsi umwe bari kumwe muri studio, ari kuririmba bisanzwe atabigambiriye nk’umushinga w’umuziki, Jay Polly amutega amatwi aranyurwa. Ati: “Nari kumwe nawe muri studio yumva ndi kuririmba bisanzwe, arabikunda cyane, ahita ambwira ati ‘ariko ibi bintu wabikoze’.”

Li John yamusubije ko n’ubwo ashobora kumva aririmba, we yiyumvaga nk’umuraperi ukunda Hip Hop, ndetse ko kuririmba byatewe n’uko yanyuze mu rusengero. Ariko Jay Polly ntiyigeze ahagarara ku byo Li John yiyumvaga. Jay Polly ati “Ibyo uri kuririmba, nibyo nshaka”

Jay Polly yakomeje kumwumvisha ko impano ye nyayo iri mu kuririmba, atari mu kurapa. Yamusabye gushyira ayo majwi mu ndirimbo, ibintu Li John yakoze Jay Polly arabikunda cyane.

Li John ati: “Yahise ambwira ati ‘ibyo uri kuririmba nibyo nshaka. Ibyo bintu bishyire mu ndirimbo’. Nabishyize mu ndirimbo arabikunda cyane. Noneho ambwira ati ‘ibintu byo kurapa byihorere, tangira uririmbe aka kanya’.”

Icyo cyemezo cyahise gihinduka intangiriro y’urugendo rushya. Li John avuga ko kuva uwo munsi yatangiye gukora indirimbo zinyuranye nk’umuririmbyi, atangira kwiyumvamo icyizere gishya cy’ejo hazaza.

N’ubwo yari amaze kubona icyerekezo gishya, Li John ntiyashatse kwihuta ajya ku isoko ry’umuziki atiteguye bihagije. Yabonaga ko icyo gihe hari abahanzi bakomeye bari bahari kandi bagezweho, barimo Bruce Melodie, The Ben, Christopher n’abandi.

Aragira ati: “Njye nkunda kwiga. Icyo gihe nabonaga Melodie ahari, The Ben ahari n’abandi bakomeye. Ndavuga nti reka mbanze nigire ku ishuri, ku buryo nzajya nkora indirimbo abantu bakavuga bati ‘uyu mwana rwose ahageze neza’.”

Iryo shoramari mu kwiga no kwitegura ni ryo ryaje kumuha umwihariko, ntihaba mu kuririmba gusa, ahubwo no mu gutunganya indirimbo nka Producer.

Urugendo rwa Li John mu muziki rwatangiye mu 2016, atangira kugerageza gukora indirimbo ze bwite. Nyuma, yaje kwiyegurira no kuba producer utunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, harimo n’ize bwite, bituma izina rye ritangira kumenyekana mu buryo bwagutse.

Muri muzika, Li John yasohoye indirimbo ‘Bindenze’, imwe mu zigize Album ye ya kabiri, agaragaza ko amaze imyaka itatu mu muziki nk’umwuga, n’ubwo urugendo rwe rwatangiye kera.

Li John kandi anafite umuvandimwe we Pamaa, bakoranye indirimbo ‘Nisariye’, igaragaza ko umuziki kuri we utari impano ku giti cye gusa, ahubwo ari umurage n’ihuriro ry’umuryango.


Mu gihe Li John yiyumvaga nk’umuraperi wa Hip Hop, Jay Polly we yamubonagamo umuririmbyi. Inama imwe yamuhaye muri studio, yo kureka kurapa agakurikirana ijwi rye yahinduye burundu icyerekezo cy’umuziki we 


Jay Polly yumvise Li John aririmba bisanzwe muri studio, ahita abonamo impano idasanzwe. Amubwira gushyira ayo majwi mu ndirimbo, amwereka inzira nshya yo kuririmba, ari na yo yaje kumuganisha ku rugendo rwe nk’umuhanzi n’umuproducer wihagazeho

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA LI JOHN

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘BINDENZE’ YA LI JOHN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...