Lewis Hamilton yongeye kuvuga ku Rwanda rugiye kwakira F1

Imikino - 24/10/2026 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Lewis Hamilton yongeye kuvuga ku Rwanda rugiye kwakira F1

Lewis Hamilton yashimye ko Formula 1 igiye gusubira muri Afurika, ariko agaragaza impungenge kuri Rwanda

Umwongereza Lewis Hamilton, wegukanye igikombe cy’Isi cya Formula 1 inshuro zirindwi, yashimye icyemezo cyo kugarura iri rushanwa rikomeye ry’imodoka muri Afurika, ariko agaragaza ko hari ibyo atashimye ku kuba u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe kwakira Grand Prix ya mbere kuri uyu mugabane mu myaka 33 ishize.

Nk’uko tubikesha AFP News, ibi Hamilton yabitangaje ku wa Kane, ubwo yavugaga ku cyemezo cya Formula 1 cyo gusubira muri Afurika, aho iri rushanwa riheruka kuhabera mu mwaka wa 1993.

Nubwo ashyigikiye ko Afurika yongeye kubona umwanya mu ngengabihe ya Formula 1, Hamilton yagaragaje ko afite ibyo yibazaho ku guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa.

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Formula 1 y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Grand Prix, rikazabera ku kibuga cyihariye kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Iri rushanwa rizagarura Formula 1 muri Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha guteza imbere ubukerarugendo, gukurura abashoramari no guhanga imirimo mu Rwanda.

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...