Ibi Hamilton w’imyaka 41
yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Austin,
muri Leta ya Texas, mbere y’isiganwa rya Formula 1 ryagombaga kubera muri uwo
mujyi.
Yagize ati: “Abishywa
banjye bahoraga bampa ibyishimo byinshi. Abana b’umukunzi wanjye na bo, nkunda
kumarana na bo igihe.”
Hamilton yongeyeho ko
yanabaguriye imbwa muri uyu mwaka, yitwa Halo, ubu ikaba yarabaye undi
munyamuryango mushya w’umuryango wa Kardashian.
Kim Kardashian afite
abana bane yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Kanye West. Abo ni North
w’imyaka 13, Saint w’imyaka 10, Chicago w’imyaka umunani na Psalm w’imyaka
irindwi.
Kardashian na West
bakomeje gufatanya kurera abo bana nubwo batakiri umugabo n’umugore.
Urukundo rwa Hamilton na
Kim Kardashian rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare 2026, nyuma y’uko
bombi bagaragaye bari mu rugendo rw’ikiruhuko mu Bwongereza, aho byavuzwe ko
bari kumwe mu buryo bwihariye.
Ku wa 8 Gashyantare 2026,
aba bombi bagaragaye bwa mbere mu ruhame bari kumwe mu birori bya Super Bowl.
Muri Mata uwo mwaka, bashyize ku mugaragaro iby’urukundo rwabo binyuze ku mbuga
nkoranyambaga.
Amagambo ya Hamilton
agaragaza ko atishimira gusa umubano afitanye na Kardashian, ahubwo ko
anishimira kumarana igihe n’abana be, ndetse akaba yaragize uruhare mu
kubongerera ibyishimo abaha n’imbwa yo mu rugo.
