Ibi bije nyuma y’uko ku
wa 13 Ukwakira 2026, hemejwe ko u Rwanda ruzakira African Grand Prix mu
masezerano y’imyaka 10, bikazagarura Formula 1 ku mugabane wa Afurika nyuma
y’imyaka 33.
Hamilton yagize ati:
“Nasuye ibihugu birenga 10 bya Afurika, ariko ibyo nakunze cyane ni Kenya, gusa
ndatekereza ko iri rushanwa ritazabera muri Kenya. Mu Rwanda ho ni igihugu
cy’umwihariko, ni igihugu gitangaje, ni hamwe mu hantu numva naba.”
Aya magambo agaragaza ko uyu Munyabigwi wa Formula 1 yishimira Afurika kandi yifuza ko iri rushanwa rigaruka kuri uyu mugabane. Muri Werurwe 2026, Hamilton yari yatangaje ko adashaka gusezera muri Formula 1 adasiganwe muri Grand Prix yo muri Afurika, avuga ko amaze imyaka myinshi asaba abayobozi b’iri rushanwa gutekereza ku buryo ryagaruka kuri uyu mugabane.
Hamilton, umugabo
wanditse amateka muri Formula 1
Lewis Carl Davidson
Hamilton ni Umwongereza wavukiye i Stevenage mu Bwongereza ku wa 7 Mutarama
1985. Yatangiye kwigaragaza mu marushanwa y’imodoka akiri muto, aza kwinjira
muri Formula 1 mu 2007 akinira McLaren.
Mu mwaka wa 2008,
Hamilton yegukanye igikombe cya mbere cy’isi, aba umwe mu bashoferi bakiri bato
bari begukanye iryo rushanwa. Yongeye kwegukana ibikombe bitandatu akinira
Mercedes mu 2014, 2015, 2017, 2018, 2019 na 2020.
Ibyo byatumye agira
ibikombe birindwi bya shampiyona y’isi mu batwara imodoka, anganya na Michael
Schumacher uyoboye urutonde rw’abatwaye ibikombe byinshi. Ubu mbere ya
shampiyona ya 2026, Hamilton ukinira ikipe ya Ferrari yari amaze no gutsinda amasiganwa 105, umubare uri
ku isonga mu mateka ya Formula 1.
Nubwo yageze kuri byinshi, Hamilton yakomeje kugaragaza ko gusiganwa muri Afurika ari zimwe mu nzozi ze zikomeye. Kuba u Rwanda rwarahawe amahirwe yo kwakira iri rushanwa bishobora kumuha umwanya wo gusiganwa ku mugabane afitanye isano na wo binyuze ku mateka y’umuryango we.

Formula 1 yatangiye
ryari?
Formula 1 ni rimwe mu
marushanwa akomeye kandi akurikirwa cyane mu mikino y’imodoka ku Isi.
Shampiyona y’isi yatangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 1950, isiganwa rya mbere
riba ku wa 13 Gicurasi kuri Silverstone mu Bwongereza, kuva icyo gihe riba buri
mwaka ntirisiba.
Iri siganwa riba mu
ntangiriro z’umwaka kuva mu Werurwe kugera mu Gushyingo kandi riba inshuro 24 mu
mwaka.
Igikombe cya mbere cya
shampiyona y’isi cyegukanywe n’Umutaliyani Giuseppe Farina, wari utwaye imodoka
za Alfa Romeo. Mu myaka yakurikiyeho, iri rushanwa ryagiye ryaguka,
rigaragaramo abashoferi b’ibyamamare, amakipe akomeye n’impinduka mu
ikoranabuhanga ry’imodoka.
Mu mwaka wa 1958 ni bwo
hatangiye gutangwa igikombe cy’isi cy’amakipe, gitandukanye n’icy’umushoferi ku
giti cye. Kuva icyo gihe, Formula 1 yakomeje kuba irushanwa rishingiye ku
muvuduko, ubuhanga bw’abashoferi, ikoranabuhanga n’imikorere y’amakipe.
Mu mateka yaryo, hari
abashoferi batandukanye bagiye barigaragaramo. Michael Schumacher yegukanye
ibikombe birindwi, Juan Manuel Fangio atwara bitanu mu myaka ya 1950, Alain
Prost atwara bine, Sebastian Vettel na we atwara bine, mu gihe Max Verstappen
yegukanye ibikombe bine bikurikirana kuva muri 2021 kugeza muri 2024.
Hamilton na Schumacher ni bo banganya ibikombe byinshi by’isi, aho buri umwe afite birindwi. Ibi bishyira Hamilton mu batwaye neza kurusha abandi mu mateka y’iri rushanwa.
Afurika n’amateka yayo
muri Formula 1
Nubwo Formula 1 imaze
imyaka 76, Afurika imaze igihe kinini idafite isiganwa riri kuri kalendari ya
shampiyona y’isi.
Mu 1958, Morocco yakiriye
isiganwa rya Formula 1 ryabereye i Ain-Diab, hafi ya Casablanca. Afurika y’Epfo
na yo yakiriye iri rushanwa inshuro nyinshi, cyane cyane ku kibuga cya Kyalami,
ariko isiganwa rya nyuma ryabereye muri icyo gihugu muri 1993.
Kuva icyo gihe, Formula 1
ntiyongeye gusiganirwa ku mugabane wa Afurika. Ibi byatumye kugaruka kwayo biba
intego y’abakunzi b’imikino y’imodoka, abayobozi b’iri rushanwa n’ibihugu
bitandukanye byifuzaga kuryakira.
Hamilton na we yari mu bashyigikiye ko Afurika yongera kwakira iri rushanwa, avuga ko atifuza kurangiza umwuga we adahataniye muri Grand Prix yo kuri uyu mugabane. Mu byo yavuze, yashimye Kenya, u Rwanda nk’ibihugu byamushimishije ubwo yasuraga Afurika.
U Rwanda rugiye kwakira
African Grand Prix mu masezerano y’imyaka 10
Ku wa 13 Ukwakira 2026,
Formula 1 n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino y’imodoka, FIA, batangaje
amasezerano y’imyaka 10 agamije kugarura iri rushanwa muri Afurika, aho u
Rwanda rwatoranyijwe kuzakira African Grand Prix.
Isiganwa rizaba rimaze gutegurwa neza, rikazabera ku kibuga gishya kizubakwa i Bugesera ku musenguruko wa kilometero 6, hafi y’ahari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga. Biteganyijwe ko icyo kibuga kizaba cyujuje ibisabwa kugira ngo cyakire amasiganwa ya Formula 1, kandi ko isiganwa rya mbere rizaba mu ntangiriro za 2030, itariki nyayo ntiratangazwa.
Amasezerano y’imyaka 10
asobanura ko u Rwanda rwahawe gahunda y’igihe kirekire yo kwakira iri rushanwa.
Ariko ntibivuze ko isiganwa rya mbere rizaba byanze bikunze mu 2030, kuko
Formula 1 yatangaje ko riteganyijwe mu ntangiriro za 2030, nyuma y’uko ikibuga
gishya cyuzuye.
Uyu mushinga ugamije kurenga kwakira isiganwa rimwe gusa. Harimo intego zo guteza imbere ubukerarugendo, gukurura ishoramari, kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no guhanga amahirwe mashya mu bucuruzi no mu mikino binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
U Rwanda mu mateka mashya
ya Formula 1
Kwakira African Grand
Prix bizaba intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange. U Rwanda
ruzaba igihugu cya gatatu cyo kuri uyu mugabane cyakiriye isiganwa rya Formula
1 rya shampiyona y’isi, nyuma ya Morocco na Afurika y’Epfo.
Kuri Hamilton, ushobora
kuzaba agifite amahirwe yo gusiganwa mu myaka iri imbere, iri rushanwa
rishobora kuba igisubizo ku cyifuzo amaze igihe agaragaza cyo gukina isiganwa
ryo muri Afurika atarasezera muri uyu mukino. Icyakora, ntiharamenyekana niba
azaba agisiganwa igihe isiganwa rya mbere rizaba.
Amagambo ye ku Rwanda
agaragaza ko yarushimye mbere y’uko rutoranywa ku mugaragaro nk’igihugu
kizakira iri rushanwa. Ubu, nyuma y’itangazwa ry’amasezerano y’imyaka 10,
igihugu gifite inshingano zo gutegura ibikorwa remezo n’ibindi bisabwa kugira
ngo irushanwa rizabashe kwakirwa ku rwego mpuzamahanga.
African Grand Prix izaba
ari amahirwe yo kugarura Formula 1 muri Afurika nyuma y’imyaka igera kuri 33,
inashyire u Rwanda ku ikarita y’ibihugu byakira amarushanwa akomeye ku Isi.
