Levixone
umaze kwandika izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaje i
Kigali nyuma y’iminsi mike ahamije isezerano ry’urukundo rwe imbere y’Imana
n’umukunzi we, umuhanzi akaba n’umuterankunga w’imishinga ye, Desire
Luzinda, basezeranye mu birori byabereye i Kigo muri Uganda, ku wa 15 Kanama
2025.
Ibyo
birori byari byiganjemo inshuti za hafi n’imiryango, bikaba byarayobowe na
Apostle Grace Lubega.
Producer
Yeweeh, uri mu bafite uruhare rukomeye muri iyi Album, yabwiye InyaRwanda ko
yishimiye gukorana na Levixone, kuko uretse indirimbo zigize Album ye, hari
n’izindi ziri kuri Album ya Yeweeh afatanyijemo n’uyu muhanzi.
Ati:
“Yaje muri gahunda yo gukora indirimbo zigize Album ye, ariko nanone hari
n’indirimbo ziri kuri Album yanjye yagombaga kuririmbaho. Ni ukuvuga ko
yazanywe n’imishinga ibiri itandukanye.”
Kuri
iyi Album nshya ya Levixone biteganyijwe ko izaba irimo amazina akomeye mu
muziki, barimo Bruce Melodie wo mu Rwanda ndetse na Emmy Vox, umuhanzi uzwi
cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubukwe
bwa Levixone na Desire Luzinda bwabaye ishimangira ry’urukundo rwari
rwarahishwe igihe kinini n’aba bombi, none bwabaye umusingi w’icyiciro gishya
cy’ubuzima bwabo gushingiye ku rukundo, ukwizera n’intego bahuriyeho.
Levixone
amaze iminsi i Kigali mu rugendo rugamije kuhakorera Album ye nshya
Levixone
ari kumwe na Producer Yeweeeh muri Siporo mbere y’uko batangira gukora kuri
Album ye
Ku
wa 15 Kanama 2025, nibwo Levixone yahamije isezerano rye n’umukunzi we Desire
Luzinda
Desire
Luzinda na Levixone bari bamaze igihe bavugwa mu rukundo ariko batarabyerura
Producer
Yeweeh yatangaje ko yishimiye guhabwa amahirwe yo gukora kuri Album ya Levixone