Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paloma Faith kuri podcast yitwa “Mad, Sad, Bad”, cyasohotse ku wa 5 Ukwakira 2026.
Mu kiganiro, Wright yavuze ko hari abantu bamwandikira ubutumwa bwuzuyemo urwango, bamubwira ko adakwiriye gukomeza kubaho.
Yagize ati: “Abantu bavuze ko nkwiriye gupfa.”
Abajijwe niba koko urwango rumwerekezwaho rwarageze kuri urwo rwego, uyu mukinnyi wa filime za Marvel yarabyemeje ati: “Yego, ni bibi kuri urwo rwego.”
Wright yanenze abatekereza ko kuba ari icyamamare bibaha uburenganzira bwo kwivanga mu buzima bwe bwite. Yavuze ko kuba afite impano izwi na benshi bidaha abantu uburenganzira bwo kugenzura cyangwa kuvuga icyo bashaka ku bindi bice by’ubuzima bwe.
Yagize ati: “Kuba mfite impano izwi na rubanda ntibivuze ko ibindi bice by’ubuzima bwanjye bigomba kuba ibyo buri wese yivangamo uko ashaka.”
Ibi abitangaje mu gihe amaze ibyumweru byinshi avugwaho ibihuha bivuga ko yaba yarashakanye mu ibanga n’umugore witwa Angel-Vicki.
Ibyo bihuha byakajije umurego nyuma y’uko bombi bagaragaye mu birori byabaye ku wa 3 Nzeri i Londres, byari bigamije kwizihiza igihangano cy’ikinamico The Story cy’uyu mukinnyi.
Nyuma y’ibyo birori, Angel-Vicki yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ko bafitanye umubano wa hafi, harimo n’ayo bombi bambaye amapijama asa. Byanavuzwe ko ku mwirondoro we wa Instagram hari handitse amagambo “WLW” na “Married”, amagambo yakomeje gukongeza ibihuha bivuga ko bashobora kuba barashyingiranywe.
Icyakora, amakuru y’uko bashyingiranywe ntiyaremezwa na Letitia Wright cyangwa Angel-Vicki.kuri Konti zabo zombi za Instagram, mu gihe Wright atigeze agira icyo avuga mu buryo butaziguye kuri ibyo bihuha ubwo yari muri icyo kiganiro.
Nubwo ibyo bivugwa ku buzima bwe bwite bikomeje gukurura impaka, Wright yibanze ku ngaruka z’urwango rwo ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko kuba umuntu ari icyamamare bitagomba gutuma abandi bamwambura uburenganzira bwo kugira ubuzima bwe bwite.

Letitia Wright uzwi muri ‘Black Panther’ yavuze ko hari abamwifuriza gupfa
