Leta y'u Rwanda yinjije miliyari 3.079,8 Frw aturutse mu misoro mu 2024/2025

Ubukungu - 08/07/2025 12:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Leta y'u Rwanda yinjije miliyari 3.079,8 Frw aturutse mu misoro mu 2024/2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’imisoro wa 2024/2025 cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 3.079,8 Frw.

Ni umuhigo wageze ku kigero cya 101% kuko intego yari ugukusanya miliyari 3.041,2 Frw. Ni ukuvuga ko muri uyu mwaka ushize w'imisoro, amafaranga y'imisoro yinjiye mu isanduku ya Leta aturutse mu misoro, yarenze ayari ateganyijwe gukusanywa.

Ni mu gihe mu mwaka w’isoresha wa 2023/2024 iki kigo cyakusanyije imisoro irenga miliyari 2619,2 Frw bingana na 99,3%, aho RRA yari yahawe intego ya miliyari 2637 Frw.

Mu byafashije RRA gukusanya uyu musoro ni ubukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga ry’imashini za EBM, izatanzwe zageze ku 147.700 zivuye ku 117.631 zatanzwe mu 2023/2024.

Mu bacuruzi bashya bazihawe, abagera kuri 44.000 bahise bandikwa mu batanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) bavuye kuri 32.529 bari banditswe 2023/2024.

Hari kandi gahunda yo kwigaragaza ku bushake yafashije RRA gukusanya miliyari 18,1 Frw kuko abigaragaje ku bushake bose mu 2024/2025 ari 5.328.

Gukusanya imisoro ingana ityo kandi byagizwemo uruhare no kwiyongera kw’ibitumizwa mu mahanga mu 2024/2025 kuko byazamutseho 21,9% ugereranyije na 16,3% byari biteganyijwe, ndetse n’ibikorwa byo kurwanya magendu byafashije RRA gukusanya miliyari 14,6 Frw ndetse no kwishyuza ibirarane by’imisoro byayifashije kwishyuza ibigera kuri miliyari 278 Frw.

Ibi Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, kigamije kugaragaza uburyo intego yo gukusanya imisoro yagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025 ndetse n’intego nshya y’umwaka w’ingengo y’imari 2025/2026.

Hatangajwe ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, aherutse gutangaza impinduka muri politiki y’imisoro ziteganyijwe mu mwaka wa 2025/26 zirimo gusonera amahoro ya gasutamo ibirimo imodoka z’amashanyarazi n’izifite moteri mbonerabyombi, ibyifashishwa mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibikoreshwa mu nganda z’imbere mu gihugu n’ibindi.

Yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’imodoka zifashisha ingufu z’amashanyarazi no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku gukoresha ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi n’izifite moteri mbonerabyombi na moto zikoresha amashanyarazi zizakomeza gusonerwa umusoro wa gasutamo.

Amafaranga ateganyijwe kwinjira mu Ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 agera kuri miliyari 7.032,5 Frw, angana na miliyari 4.105,2 Frw azava mu misoro n’amahoro.

Mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, rwakomeje kugaragaza itandukaniro mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu ari na ko imisoro yiyongera. Ibi bigaragazwa n’uko nko mu 1998 rwakusanyije miliyari 68 Frw uyu munsi rukaba rugeze hejuru ya miliyari 3.079,8 Frw.


Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 yakusanyije imisoro ingana na miliyari 3.079,8 Frw


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...