Magingo
aya, Igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyaragabanutse kigera kuri 11% mu gihembwe
cya mbere cya 2026, kivuye kuri 11.1% mu gihembwe nk'icyo mu mwaka wa 2025. Ibi
bikubiye muri raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)
yasohotse muri Werurwe 2026.
Mu
rubyiruko, igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko (imyaka 16-30) kiri hejuru
ugereranyije n'abakuze, aho cyari kuri 14.1% mu mpera za 2025, Abagore bafite
igipimo cy’ubushomeri kiri hejuru (13%) ugereranyije n’abagabo (10.5%).
Mu
guhangana n’ubushomeri by'umwihariko mu rubyiruko, muri gahunda nshya y'imyaka
itanu y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), Leta yiyemeje guhanga imirimo
mishya igera kuri miliyoni 1.25. Buri mwaka byibura hahangwa imirimo itari
munsi ya 200,000.
N’ubwo
abayobozi birya bakimara amanywa n’ijoro bashakira imirimo abatayifite, bisa nk’aho
urubyiruko rwinshi rwamaze kwiyakira rutagikeneye gukora ahubwo rubabajwe no
gukora imico mibi no kuyinoza.
Iyo
ugerageje kuganira n’urubyiruko cyane cyane urwo muri Kigali, intero n’inyikirizo ni
imwe; Inzoga n’ubusambanyi abashoboye bakarenzaho agatabi. Ibyo bikaba kuva ku
wa Mbere kugera ku wundi wa Mbere, ubuzima bukaba ubwo.
Uretse
ibyo kuganira, urubuga rwa SnapChat ni hamwe urubyiruko rwinshi rugaragariza
agahinda karwo kuko benshi bahahurira bafite ibikomere bimwe bigatuma bisanzura
bakavuga byose.
Patricko
ni umwe mu bakoresha urubuga rwa SnapChat aho afite content igira iti “Ruhura
umutima” aho buri umwe aza akandika ku bimuremereye umutima, abantu bakamugira
inama.
Muri
ibyo biremereye urubyiruko baba bagishamo inama, 90% ni ibyerekeye ibikomere
bagize mu rukundo, abadashoboye mu gikorwa cyo gutera akabariro, abanyweye
inzoga zikabatamaza…
Iyo
umukobwa wo muri Kigali abonye imihango, ashima Imana nk’utsindiye isoko rya
miliyari. Umwe mu bashimye Imana yagize ati “Mumpere Imana icyubahiro irongeye
ingirira icyizere mbona period (Imihango) pe.”
Uretse
uyu wabonye imihango, n’utushije gato agatwara inda, ayikuramo mu kanya nk’ako
guhumbya. Hari uwigeze kwandika ati “Mungire inama mutamputaje, hari ikintu
bitwaye gukora abortion (Gukuramo inda) nko mu kwa 2 hanyuma mu kwa 3 periods (imihango)
ikaza noneho ukundi kwezi ntize?”
Gukuramo
inda ntibiba isomo ngo babireke ahubwo byabaye kimwe mu bintu buri muntu wese
agomba gucamo, kuko biraba none ejo bakiyongeza. Hari uwanditse ngo “Hari
umuhungu natwariye ariko twayikuyemo ariko sha umu…nzi ntiyampa n’igiceri n’iki
cy’ijana arangije aragaruka. Abahungu nta soni mugira pe.”
Yaba
abakobwa bibana n’ababa mu ngo z’ababyeyi babo, ubanza nta n’umwe wasigaye inyuma kuko benshi bakora ayo mabi. Hari uwanditse ngo “Nasabaga agahushya ngo ngiye mu bukwe
nkagenda nikoreye heels z’ubukwe kugira ngo ntataha bakambaza uko nagiye
nambaye kumbe ngiye kumara umunsi nawe (Umukunzi we) ahubwo ku bw'amahirwe
ntabwo bambazaga amafoto y’abakoze ubukwe umenya nari kuyakura kuri google.”
Gucana
inyuma ntibikiri ikizira mu rubyiruko ahubwo ibintu byose byabaye ‘win win’
niba aguciye inyuma, nawe uhita umuca inyuma ubuzima bugakomeze. Ikindi kandi, nta
nshuti, nta muvandimwe wo kwizerwa, bose baguca inyuma ku mukunzi wawe.
Hari uwagize ati “Uvuze mubyara wawe waguciye inyuma kuri chr wawe nibuka ukuntu mubyara
wa chr wange yaje kudusura chr arwaye aryamye, mubyara we akajya yigisha mu
cyumba amwibarisha uko ameze, baje kurya akantu kitwa vuba vuba nicaye muri salon.”
Ingano
y’igitsina ku basore byabaye ikibazo cy’ingutu aho buri wese ubu arajwe ishinga
no gushaka uko yagira igitsina kinini kugira ngo ajye yemeza inkumi za Kigali
kandi inkumi z’inaha nazo zikibona ko ubugabo ari buto, zihita zigenda ziruka.
Kugira
ngo umukobwa wa Kigali yemere gushyingiranwa n’umusore yabonye afite igitsina
gito, bisaba guterana kw’imiryango n’igitutu kidasanzwe cyangwa se uwo musore
akaba afite amafaranga yo kujya amuhonga ubundi nyamugore akigira mu
bamuhagije.
Hari
uwanditse agira ati “Nari mu rukundo n’umusore wabaga hanze mu myaka 2, ubwo
yagarukaga twagiranye ibihe byiza ariko iyo hasi ni umwana muto pe gusa afite
amafaranga. Icyatumye ntamukatira ni uko imiryango yari ibizi yose.”
Kunoza
igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni cyo kintu urubyiruko rwitayeho mu kunoza
kurusha uko runoza akazi. Kwiga tekenike nshya, amavuta aryoshya igikorwa…
Hari
uwanditse abaza ati “Bakobwa, ni hehe mugurira lube (Amavuta akoreshwa mu
gikorwa cy’imiboano mpuzabitsina)? Mugura ubuhe bwoko cyangwa bw’uruhe ruganda
kubera ko ngewe iyo nkoresha intera infections.”
Ntawe
ugitinya umukoresha we kuko no mu bakuze byagezemo aho benshi bashobora
kwigamba ko bazasambanya abakoresha babo aho kugira ngo abakoresha basambanye
abakoreshwa nk’uko byahoze.
Uwanditse
yagize ati “Boss wanjye mba mbona nzamurya umunsi umwe. Ni ukuri pe.”
Benshi
mu barara bavugira kuri telefone, nta biganiro bizima baba barimo byabubaka
ahubwo baba bavuga ibishegu akenshi biganisha ku busambanyi.
Uwaruhuye
umutima yagize ati “Akajama k’ubufu kandarure kanjyane muri situationship,
kamvugishe ibishegu bitabaho amezi 8 yose twararaga tuvuga nkaryama saa cyenda,
ku kazi k’abandi nkagerayo saa tanu turi muri ibyo biganiro.”
Uretse
kuvuga, inkumi ya Kigali ishobora kumara ukwezi itarya kugira ngo igire
imiterere myiza ishobora gukurura abasore cyangwa se ikibagisha kugira ngo
ibakurure.
Hari
uwanditse agira ati “Ese Guys, ko mumenya byose mwaba muzi ahantu bagabanyiriza
amabere? Niba muhazi mumbwire igiciro.” Patricko asubiza ati “Amanyonyo ni
Miliyoni 3.65 naho Lipo Tummy ni 3.75M”
Amayoga
yo ntiwayavuga kuko benshi mu rubyiruko barara ubusa ariko ntibarare badasomye
byibuze umusa umwe w’inzoga.
Kimwe
mu bishobora kuba bitera ibyo byose, ni uko hari abafite umwanya wo gupfusha
ubusa bituma bakora ibidafite akamaro muri uwo mwanya upfa ubusa, kwihuta kw’iterambere
ry’ikoranabuhanga…








