Umwunganizi we, Stephen Ferrell, yabwiye CNN ko abaganga bagikomeje kumukuramo imiti ya pentobarbital yari yahawe. Yagize ati: “Aracyari mu bitaro, afashwa n’imashini imufasha guhumeka kandi ararembye cyane. Ntabwo turamenya uko azamera, kandi bishobora gufata iminsi kugira ngo tubimenye.”
Pike yakatiwe urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Colleen Slemmer mu 1995. Igeragezwa ryo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ryabaye ku wa Gatatu, ariko ntiryagenze uko byari biteganyijwe kuko Pike yarotse, gusa ararembye.
Kugeza ubu, abayobozi ba Tennessee ntibaravuga niba bazongera kugerageza kumwica cyangwa ngo basobanure neza icyatumye iryo geragezwa ridakunda. Perezida Trump yanenze abayobozi ba Tennessee bananiwe gushyira mu bikorwa icyo gihano.
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibikorwa byose byo gushyira mu bikorwa ibihano by’urupfu muri uyu mwaka.
Andi makuru mashya avuga ko Frank Strada wari Komiseri w’Urwego rushinzwe amagereza muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko igihano cy'urupfu cyahawe Christa Pike, kitagenze uko byari biteganyijwe.
Umwunganizi wa Pike yasabye ko igihano cy’urupfu gihindurwa igifungo cya burundu, avuga ko amaze imyaka irenga 30 muri gereza, igice kinini cy’iyo myaka akimara wenyine.
Nyina wa Colleen Slemmer, May Martinez, wari wagiye kureba ishyirwa mu bikorwa ry’igihano, yavuze ko yababajwe cyane no kubona Pike arokoka. Yagize ati: “Ntekereza ko Leta ikwiye kunsaba imbabazi zikomeye.”
Pike yari afite imyaka 18 ubwo we n’umukunzi we icyo gihe, Tadaryl Shipp, bakubitaga, bakica kandi bakica urubozo Slemmer wari ufite imyaka 19.
