Leta igiye guhangira urubyiruko imirimo 849,000 bitarenze muri 2029

Amakuru ku Rwanda - 26/11/2025 2:54 PM
Share:
Leta igiye guhangira urubyiruko imirimo 849,000 bitarenze muri 2029

Mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, Leta yashyizeho gahunda nshya y’igihugu igamije kurema hafi imirimo 850,000 y’urubyiruko muri sisitemu y’ibiribwa bitarenze umwaka wa 2029, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Iyi gahunda yiswe National Strategy for Youth Employment in Agrifood Systems (NS-YEAS) 2025/26–2029/30, yamuritswe ku wa 25 Ugushyingo, mu nama mpuzamahanga yiswe Youth Forward for Agrifood Systems Transformation (YOUTH FAST) Forum 2025.

Iyi nama yabereye i Kigali kuva tariki 24–25 Ugushyingo, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukangurira ishoramari rigira uruhare mu mpinduramatwara mu rwego rw’ibiribwa, hashingiwe kuri PSTA 5.”

Mu kugaragaza iyi strategi, Chantal Ingabire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n'Ubworozi, yavuze ko NS-YEAS yihariye kuko igambiriye isoko rusange rimwe: guhanga imirimo ku rubyiruko mu rwego rw’ibiribwa n’iby’ubworozi.

Yagize ati: “Turi guteganya kurema imirimo igera kuri 849,000 mu rwego rw’ibiribwa bitarenze 2029, ni ukuvuga nibura imirimo 170,000 buri mwaka.” Yasobanuye ko ibi bingana na 68% by’intego y’igihugu yo kurema imirimo 250,000 buri mwaka nk’uko biteganywa muri NST2.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu myaka itanu rizasaba miliyari 173 Frw, bingana na 35 miliyari Frw ku mwaka.

Iyi gahunda ijyanye na Vision 2050, NST2, ndetse na PSTA 5 izageza mu 2029. U Rwanda rufite urubyiruko rwinshi rufatwa nk’amahirwe akomeye y’iterambere. Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16–30 ni 27% by’abaturage bose, ndetse ni 32% by’abahinzi. Bose hamwe, abatararenga imyaka 30 barenga 60% by’Abanyarwanda.

Ariko nubwo bimeze bityo, hari imbogamizi zikomeye zikigaragara. Mu gice cya gatatu cy’umwaka wa 2025, ubushomeri bw’urubyiruko bwari kuri 15.5%.

Kurenza 50% by'urubyiruko rufite ikibazo cy’ikoreshwa ridahagije ry’imbaraga z’umurimo, naho hafi 25% batuye mu miryango iri munsi y’umurongo w’ubukene, cyane cyane abakobwa ndetse n’urubyiruko rwo mu byaro.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko NS-YEAS yashyiriweho gufungura aya mahirwe, binyuze mu kurema imirimo myiza, ihamye kandi iramba mu rwego rw’ibiribwa (agrifood sector).

Icyerekezo cyayo ni: “Urubyiruko rw’u Rwanda rufite ubushobozi, rutanga umusanzu mu bikorwa by’imbere mu gihugu, bushyize imbere udushya, irangamimerere nziza, ihangana n’ibibazo binyuze muri sisitemu y’ibiribwa zirambye kandi zinoze.”

Ubutumwa bwayo ni ugutuma urubyiruko rugaragaza uruhare rukomeye binyuze mu kuzamura ubushobozi, kubaha uburyo burushijeho kubafasha, no kubaha amahirwe mu mirimo myiza no mu bucuruzi bunoze bushingiye kuri sisitemu y’ibiribwa.

Iyi sitarateji yakozwe ku bufatanye n’abaterankunga n’impuguke zitandukanye, kandi isuzumwa n’Akanama k’Urwego rw’Ubuhinzi (Agriculture Sector Working Group).

Inkingi z’ingenzi z’iyi sitarateji harimo: Guteza imbere ibidukikije bifasha urubyiruko kubona imirimo; Kongerera ubushobozi inzego zireberera urubyiruko; Guhuza ibikorwa by’inzego zifite uruhare; Gukoresha ubushakashatsi bunoze bushingiye ku rubyiruko n’uburinganire;

Gushyigikira amashyirahamwe y’urubyiruko; Guhagararira neza inyungu z’abanyamuryango; Kongera uruhare rw’abasore n’inkumi mu ifatwa ry’ibyemezo; Kongera umusaruro ushingiye ku rubyiruko; Kongerera urubyiruko uburyo bwo kubona ibikoresho n'ibindi bikenerwa;

Gushyiraho 'products' z’imari zibafasha n’uburyo bwo korohereza ibikorwa byabo; Kongera ubumenyi mu buhinzi, ubucuruzi n’ihangana n’ihindagurika ry’ibihe; Guhuza urubyiruko n’isoko; Kubafasha kubona amasoko; Kubaha amakuru ahamye ku mahirwe ari mu nzego z’ibiribwa

Icyo urubyiruko rubivugaho

Sakina Usengimana, Umuyobozi wa Rwanda Youth in Agribusiness (RYAF), yavuze ko urubyiruko rwatangiye guhindura isura y’ubuhinzi n’ubworozi. Yagize ati: “Sisitemu y’ibiribwa yarahindutse. Ntikiri igice cyo guharanira kubaho; yabaye urubuga rw’ubudasa, ikoranabuhanga, amasoko n’ubumenyi bwihariye.”

Yatanze ingero zirimo: ubuhinzi muri za greenhouses, ikoranabuhanga rihuza abahinzi n’abaguzi, ubuhinzi bushingiye ku zuba,
ububiko bukonje n’ubwikorezi bw’ikoranabuhanga, tekinoloji zo kongerera umusaruro, amakoperative y’urubyiruko agurisha mu masoko manini n’abo hanze.

Yongeyeho ko ubuhinzi bushobora gutunga nyirabwo ariko busaba gukomeza umurongo, gukora igenamigambi, kubika inyandiko z’imari, kwihangana no gukorana.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko minisiteri n’abafatanyabikorwa batoranyije imishinga shingiro izafasha urubyiruko mu buhinzi bw’igihe kirekire, irimo: ubuhinzi muri greenhouses, imashini zifasha mu buhinzi, ubworozi bw’inkoko,
ubworozi bw’ingurube, ubwatsi bw’inka n’andi matungo.

Yagize ati: “Iyi mishinga twayiteguye ku buryo dushyira urubyiruko hamwe tukaruhuza n’abahinzi babimazemo igihe kugira ngo rubonereho ubumenyi, haboneke uburyo bwo kugabanya ingorane z’imicungire y’imishinga, bityo irusheho kugera ku ntsinzi.” Yasabye urubyiruko kudacogora mu mishinga rufite, avuga ko minisiteri izakomeza kuryegera no kurufasha.

AGRA, kimwe mu bafatanyabikorwa bakomeye, nayo yijeje ubufasha. Umuyobozi wayo mu Rwanda, Jean Paul Ndagijimana, yavuze ko kubera ubutaka bw’ u Rwanda budahagije, urubyiruko rugomba kwinjira cyane mu kongerera agaciro umusaruro, mu nganda z’ibiribwa no mu mucuruzi wabyo.

Yatanze ingero z’ibihugu bigezweho mu buhinzi: inyanya zihingwa mu Buholandi zishobora gutanga kg 82 kuri buri giti, inka za Girolando muri Brazil zitanga litiro 100 z’amata ku munsi. Yagize ati: “AGRA izishimira kubona ubukene n’ubushomeri bw’urubyiruko bugabanuka. Uruhare rwanyu ni ingenzi; twebwe tuzabafasha gukora imishinga ibonerwa inguzanyo kandi iramba.”

Leta yashyizeho gahunda nshya y’igihugu igamije kurema hafi imirimo 850,000 y’urubyiruko


Src: The New Times


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...