Amakuru y’urupfu rwe yemejwe
n’ubuyobozi bwa OnlyFans, bwatangaje ko “yitabye Imana nyuma y’igihe kinini
arwaye indwara ya kanseri,” bunasaba ko umuryango we wahabwa umwanya ukwiye
muri iki gihe.
Leonid Radvinsky yavukiye muri
Ukraine, ariko aza gukurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa
Chicago. Yari atuye mu Bwongereza.
Mu 2018 ni bwo yaguze OnlyFans,
ayigura ku bayishinze b’Abongereza, ayinjiza mu cyiciro cy’imbuga zikomeye
zinjiza amafaranga menshi ku isi.
OnlyFans yashinzwe mu 2016 nk’urubuga rufasha abahanga mu bintu bitandukanye (creators) gusangiza abakunzi babo ibikubiyemo birimo amashusho n’amafoto y’urukozasoni, bakabishyura amafaranga ya buri kwezi cyangwa bakohereza impano (tips).
Kwamamaza no gukoresha uru rubuga byazamutse cyane mu gihe cya COVID-19, aho abantu benshi bari mu rugo, bituma abarwitabira n’abarukoresha biyongera ku muvuduko munini.
Nyuma y’imyaka itatu
gusa, Radvinsky yahise agaragara ku rutonde rw’abaherwe rukorwa na Forbes buri
mwaka.
Mu mibare iheruka gutangazwa,
OnlyFans yinjije miliyari 1.4 z’amadolari mu mwaka wa 2024, ivuye mu bikorwa
byarenze miliyari 7 z’amadolari byakozwe kuri uru rubuga.
Ifite abasaga miliyoni 377
bayikoresha, mu gihe abarenga miliyoni 4.6 aribo bashyiraho ibikubiyemo. Uru
rubuga rufata 20% ku mafaranga yose anyuzwa kuri rwo.
Nubwo intambwe OnlyFans yateye ari
nini, ntibyabujije ko ihura n’ibibazo n’igenzura rikomeye, cyane cyane ku
bijyanye n’uburyo igenzura imyaka y’abayikoresha.
Mu 2024, urwego rushinzwe kugenzura
itumanaho mu Bwongereza, Ofcom, rwayikozeho iperereza ku bijyanye n’uko abana
bashobora kuba barageraga ku mashusho y’urukozasoni, biza no gutuma icibwa
amande agera kuri miliyoni imwe y’amapawundi.
Hari kandi n’ibirego byagiye
bitangwa n’abayikoresha, bamwe bavuga ko bashutswe nyuma yo gusanga ubutumwa
batekerezaga ko bandikirana n’ibyamamare byari biri gusubizwa n’abandi bantu
bahembwa make. Gusa izi manza ntizigeze zitanga umusaruro ku bayireze kugeza
ubu.
Radvinsky yize ibijyanye n’ubukungu
muri Kaminuza ya Northwestern, akaba yarabaga muri Leta ya Florida. Uretse
OnlyFans, yashoye imari mu bindi bigo by’ikoranabuhanga binyuze muri sosiyete
y’ishoramari yitwa Leo.com.
Yari azwi kandi mu bikorwa
by’ubugiraneza, aho yatanze inkunga zitandukanye zirimo n’iyo yahaye ikigo
Memorial Sloan Kettering Cancer Center kivura kanseri.
Urupfu rwe rusize icyuho mu ruganda rw’ikoranabuhanga n’ubucuruzi bwo kuri internet, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’imbuga zishyirwaho ibikubiyemo bishyurwa, aho yagize uruhare rukomeye mu guhindura uburyo bikorwa ku rwego mpuzamahanga.


Umwe mu banyemari bamenyekanye cyane
mu ikoranabuhanga, Radvinsky, yitabye Imana azize kanseri
