Leonardo DiCaprio umwe mu bamamaye
muri filime zikinirwa Hollywood,aherutse kugaragaza umukunzi mushya yungutse
w’umunyamideri uzwi nka Vittoria Caretti ukomoka mu Butaliyani.
Uyu munyamideri w’imyaka 25 Vittoria
Caretti yinjiye mu rukundo na Leonardo DiCaprio amaze gutanduka
na Matteo Milleri, nyuma aza gutangaza kuri TikTok ko yamaze gutanduka n’umugabo
we.
DiCaprio yatangaje ku rukuta rwe rwa X ko yizihije Noheli n’umukunzi we mushya binjiye mu rukundo uyu mwaka. Uyu mukinnyi wa filime yihuje n’abarimo Paris Hilton,Malika Haqq, Tobey Maguine n’abandi ndetse n'umukunzi we Caretti.

People yatangaje ko aba bombi bari
mu rukundo rurangaza buri wese, ndetse ko benshi biteze ikizakurikira nyuma
yarwo, dore ko DiCaprio adakunze gutinda mu rukundo.
Leonardo DiCaprio yamenyekanye muri
filime nyinshi akundwa muri Titanic filime benshi badahaga kureba.

Leonardo DiCaprio yakunzwe muri filime zirimo " Titanic"