Leonardo DiCaprio uri kubarizwa ku mugabane w’u
Burayi, yongeye kugaragara mu bwato bw’inyirukatsi ari kumwe n’umunyamideli w’ikizungerezi
akanaba n’inshuti magara ya Gigi Hadid bamaze iminsi banugwanugwa mu rukundo.
Uyu mukinnyi wa filime yafotowe ari birwa bya
Ibiza ho mu gihugu Spain, ari kumwe n’umunyamideli w’imyaka 22, Meghan Roche, uri
mu bagezweho bafite ubwiza buvugisha abatagira ingano ku isi.
Amakuru avuga ko aba bombi bamaranye impera z’icyumweru zose bagirana ibihe byiza kandi buri umwe atewe ishema n'undi kuko ntakwihishahisha bari bafite, yaba kuwa Gatandatu ubwo bajyaga mu bwato uwa babiri, ndetse no ku Cyumweru ubwo bagaragaraga bari kumwe.
Ntabwo byemezwa ko rwaba ari urukundo ariko na none hari ibihamya byinshi byatuma abantu batangira kuvuga ko aba bombi baba bari mu rukundo.
Byari bimaze igihe kitari gito bihwihwitswa
ko DiCaprio amaze igihe aryamana na Gigi Hadid, bamwe bakanemeza ko baba
bakundana, gusa nyuma byaje gutangazwa ko aba bombi ari inshuti zisanzwe.
Ikigaragara ni uko DiCaprio ufite umutungo
w'abarirwa muri Miliyari 300Frw, akomeje kugaragaza ko inkumi ziri mu myaka 20 kugera kuri 25 ari zo ari kwiyumvamo cyane, akaba atikoza abari mu myaka ye.
Uyu mugabo wamamaye muri filime zirimo iz’urukundo nka Titanic, nta mwana agira ndetse ubwo yabazwaga kuri iki kibazo yatangaje ko mu bintu yumva bimuhangayikishije ibyo bitarimo.
Muri macye yavuze ko umwana atari cyo kintu yumva
ashyize imbere nubwo ibinyacumi yenda kugwiza bitanu abonye izuba.
Kuva na kera, DiCaprio yakundanye n’inkumi z’abanyamideli bakiri bato, bari mu myaka 25. Ni ibintu benshi bagiye bagarukaho basa nk'abamunenga ko ari
ukwiyandagaza nk’umunyabigwi.Leonardo DiCaprio icyamamare muri filime akomeje kuryoherwa n'ubwiza bw'abato
Meghan Roche yari yemye ntacyo yikanga hamwe na DiCaprio
Bari mu bwato uwa babiri aho bivugwa ko bamaranye ijoro ryose bagirana ibihe byiza
Mu gitondo babyutse bajya gutembera ikirwa
Meghan Roche afite imyaka 22 naho DiCaprio akagira 48
Meghana Roche ari mu nkumi z'abanyamideli bavugisha benshi
Meghan Roche ni umuntu wa hafi wa Gigi Hadid umaze iminsi avugwaho urukundo na DicaPrio
Meghan Roche uburanga bwe buvugisha abatagira ingano ku isi