Leonard Craig Randall II yaserukanye n’umukunzi we mu ntambwe nshya yateye muri BAL 2026

Imyidagaduro - 26/05/2026 5:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Leonard Craig Randall II yaserukanye n’umukunzi we mu ntambwe nshya yateye muri BAL 2026

Mu gihe abafana ba Basketball muri Afurika bakomeje kwibaza uburyo umukinnyi umwe ashobora guhindura amateka y’ikipe mu gihe gito, Leonard Craig Randall II we ari gukomeza kwandika amateka mashya i Kigali, hagati mu kibuga no hanze yacyo.

Uyu Munyamerika w’imyaka 30 ukinira RSSB Tigers BBC, ntabwo ari kuvugisha benshi kubera amanota menshi ari gutsinda muri Basketball Africa League (BAL 2026) gusa, ahubwo ari no kubaka izina rikomeye riri gukurura ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’abakunzi ba siporo muri rusange.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2026, Randall II yagaragaye mu birori byihariye byabereye i Kigali, aho yari aherekejwe n’umugore we, mu muhango waranzwe n’akanyamuneza ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza he muri siporo.

Uyu mukinnyi uri mu bafite amazina ari kuvugwa cyane muri BAL yageze muri aya marushanwa afite intego yo gufasha RSSB Tigers gukora amateka, ariko ubu ibintu byarenze ibyo benshi bari biteze.

Mu mikino ibiri gusa iyi kipe imaze gukina mu cyiciro cya nyuma cya BAL kiri kubera muri BK Arena, Randall II yari amaze gutsinda amanota 81, ibintu byafashije RSSB Tigers kubona itike ya ½ cy’irangiza ndetse bikomeza gutuma abafana bayo bagira icyizere cyo gukora amateka mashya ku rwego rwa Afurika.

Uyu mukinnyi yananditse amateka mashya muri BAL ubwo yatsindaga amanota 54 mu mukino umwe, harimo amanota y’amanota atatu 11, mu mukino RSSB Tigers yatsinzemo Dar City yo muri Tanzania.

Ni imibare yatumye benshi batangira kubona uyu mukinnyi nk’umwe mu bari ku rwego rwo hejuru muri Basketball nyafurika muri iki gihe.

Nubwo ibikorwa bye biri kuvugirwa cyane mu kibuga, Randall II agaragaza ko inyuma y’intsinzi ze hari abantu benshi bamufasha gukomeza gutera imbere.

Mu butumwa bwe, yavuze ko ibihe ari kunyuramo mu Rwanda ari iby’agaciro gakomeye kuri we no ku muryango we.

Yagaragaje ko gukinira RSSB Tigers byamufunguye amarembo mashya, ndetse ashimangira ko uburyo yakiriwe n’abafana n’abaturage muri rusange biri mu bintu atazibagirwa mu rugendo rwe rwa Basketball.

Ati: “Ntabwo buri wese yakumva ibihe ndi kubamo ubu. Njye na bagenzi banjye turashyigikiwe cyane, kandi kubona abantu bishimira ibyo dukora bituma turushaho gukomeza guhatana.”

Mu birori byabaye, hari harimo n’umubyeyi wa Randall II, wavuze amagambo yuzuye ishema n’amarangamutima, agaragaza uburyo yishimira urugendo umuhungu we agezemo.

Yanashimiye James Maye Jr., uri mu batoza bari gufasha RSSB Tigers muri BAL 2026, avuga ko yabaye umwe mu bantu bagize uruhare runini mu kuzamura impano y’umuhungu we kugeza ageze ku rwego mpuzamahanga.

Mu bandi bari bahari kandi harimo n’umugore wa Randall II, wakomeje kugaragara iruhande rwe muri ibi bihe byiza ari kunyuramo.

Uyu mugore yavuze ko yishimira kubona umugabo we ari gukora amateka muri Afurika, ndetse ashimangira ko azakomeza kumuba hafi no kumushyigikira mu rugendo rwe rwa siporo n’ubuzima muri rusange.

Mu gihe RSSB Tigers yitegura umukino wa ½ cy’irangiza izahuramo na Al Ahly yo mu Misiri, abafana benshi bakomeje guhanga amaso Randall II nk’umukinnyi ushobora gukomeza guhindura amateka y’iyi kipe y’i Kigali.

Uretse kuba ari umwe mu bakinnyi bari kuvugisha benshi muri BAL 2026, Randall II akomeje no kwagura ibikorwa bye hanze y’ikibuga, aho aherutse kugirana imikoranire y’igihe kirekire n’ikigo cya FLEXX, gisanzwe gikora kinacuruza imyambaro ya siporo muri Afurika.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, aho ubuyobozi bwa FLEXX bwavuze ko bwahisemo gukorana na Randall II kubera uburyo ari kwitwara muri BAL ndetse n’uruhare rwe mu kwamamaza Basketball nyafurika ku rwego mpuzamahanga.


Leonard Craig Randall II ari kwandika amateka muri BAL 2026, hanze y’ikibuga na ho akomeje gufungura andi marembo mashya

Randall II yaserukanye n’umugore we mu muhango wihariye wagaragaje indi ntambwe ikomeye agezeho muri Basketball

Randall II n’umukunzi we barushinze muri 2024, biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko

Amanota 81 mu mikino ibiri ya BAL! Randall II akomeje kwereka Afurika urwego ariho

Uko ari gukina muri BAL 2026 ni ko izina rya Leonard Craig Randall II rikomeje kuzamuka ku ruhando rwa Basketball nyafurika

Umukinnyi uri kuvugisha benshi muri BAL 2026, Leonard Craig Randall II akomeje kubaka amateka i Kigali no hanze y’ikibuga. Ari kumwe na Se umubyara [Uhagaze]

Sarrah akunze kugaragara ashyigikira umukunzi we mu mikino yose RSSB Tigers iba yakiniye muri BK Arena n'ahandi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...