Lee Jae-myung yatorewe kuyobora Koreya y’Epfo asezeranya kurangiza amacakubiri

Inkuru zishyushye - 04/06/2025 9:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Lee Jae-myung yatorewe kuyobora Koreya y’Epfo asezeranya kurangiza amacakubiri

Lee Jae-myung wo mu ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi ni we watorewe kuyobora Koreya y’Epfo, atsinze ku majwi 49.4% mu matora ya Perezida yabaye atunguranye nyuma y’iyeguzwa rya Yoon Suk Yeol. Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida, yasezeranyije kubanisha abaturage no kubaka igihugu cyubakiye kuri demokarasi n’ubutabera.

Uyu mugabo w’imyaka 61, yahoze ari Guverineri w'Intara ya Gyeonggi, yavuze ko atazihanganira na rimwe ibikorwa bihungabanya inzego za Leta, ndetse yizeza ko agiye "guhagarika politiki yo gucamo ibice abaturage."

Yagize ati: “Ngiye kuba Perezida uharanira ubumwe. Nta na rimwe tuzongera kwemera ko demokarasi yacu isubizwa inyuma n’agatsiko ka politiki gashishikajwe n’inyungu zako.”

Lee yatsinze Kim Moon-soo wo mu ishyaka ryari ku butegetsi, rikaba ryaratakarijwe icyizere nyuma y’uko Yoon Suk Yeol yegujwe ku wa 3 Ukuboza 2024, azira kwemeza ibihe bya gisirikare binyuranyije n’amategeko, byateje umwiryane ukomeye muri politiki y’igihugu.

Abaturage bamuhaye icyizere cyo gusubiza igihugu icyubahiro


Woo Won-shik, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yabwiye BBC Korean ko aya matora yari uburyo bwo gusubiza abaturage ijambo. Ati: “Abaturage basanze ibyo Yoon yakoze ku ya 3 Ukuboza byari ugukandagira demokarasi. Ni yo mpamvu bahisemo guhindura icyerekezo.”

Perezida Lee yavuze ko guverinoma ye izaba ishingiye ku bwumvikane n’ukuri, anatangaza ishyirwaho ry’akanama kihutirwa kazita ku bukungu kugira ngo abaturage bari bamaze igihe baratakarijeje icyizere ubuyobozi bongere bagisubirane.

Park Sung-min, ushinzwe isesengura muri Min Consulting, yavuze ko intsinzi ya Lee atari uko abaturage bamushyigikiye cyane, ahubwo bashakaga guhana ubutegetsi bwari busanzweho. Yagize ati: “Iyi ntsinzi ni igisubizo cy’umujinya abaturage bari bafite kubera uko ubuyobozi bwarengaga ku mahame ya demokarasi.”

Hari icyizere gishya ariko urugendo ruracyari rurerure


Nubwo yatsinze amatora, Lee Jae-myung aracyafite ibibazo byerekeye kunyuranya n’amategeko y’amatora, nubwo nk’uko biteganywa n’amategeko, Perezida uri mu nshingano adashobora gukurikiranwa ku byaha bisanzwe uretse kugambanira igihugu.

Lee yinjira mu biro bya Perezida mu gihe igihugu cyaciwemo ibice, urubyiruko n’abasheshe akanguhe bashyigikiye cyane Perezida Yoon, bakaba bataranyuzwe n’uko yakuweho. Hari na bamwe mu bamushyigikiye bemeza ko amashyaka yamurwanyije yamwibye amajwi.

Nubwo bimeze bityo, hari benshi bafite icyizere ko ubutegetsi bwa Lee buzasubiza igihugu icyubahiro. Leo Kil, umwe mu baturage bitabiriye ibirori byo kurahira kwe yagize ati: “Narinze ndara hano kugira ngo mbone uyu munsi. Nizeye ko azashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije, agaharanira igihugu kirangwa n’ubutabera.”

Lee Jae-myung wo mu Ishyaka Democratic Party ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...