Uyu mugabo w’imyaka 61,
yahoze ari Guverineri w'Intara ya Gyeonggi, yavuze ko atazihanganira na rimwe ibikorwa bihungabanya inzego za Leta,
ndetse yizeza ko agiye "guhagarika politiki yo gucamo ibice
abaturage."
Yagize ati: “Ngiye kuba Perezida uharanira ubumwe. Nta
na rimwe tuzongera kwemera ko demokarasi yacu isubizwa inyuma n’agatsiko ka
politiki gashishikajwe n’inyungu zako.”
Lee yatsinze Kim Moon-soo
wo mu ishyaka ryari ku butegetsi, rikaba ryaratakarijwe icyizere nyuma y’uko
Yoon Suk Yeol yegujwe ku wa 3 Ukuboza 2024, azira kwemeza ibihe bya gisirikare
binyuranyije n’amategeko, byateje umwiryane ukomeye muri politiki y’igihugu.
Abaturage bamuhaye icyizere cyo gusubiza igihugu icyubahiro
Woo Won-shik, Perezida
w’Inteko Ishinga Amategeko, yabwiye BBC Korean ko aya matora yari uburyo bwo
gusubiza abaturage ijambo. Ati:
“Abaturage basanze ibyo Yoon yakoze ku
ya 3 Ukuboza byari ugukandagira demokarasi. Ni yo mpamvu bahisemo guhindura
icyerekezo.”
Perezida Lee yavuze ko
guverinoma ye izaba ishingiye ku bwumvikane n’ukuri, anatangaza ishyirwaho
ry’akanama kihutirwa kazita ku bukungu kugira ngo abaturage bari bamaze igihe baratakarijeje icyizere ubuyobozi bongere bagisubirane.
Park Sung-min, ushinzwe
isesengura muri Min Consulting, yavuze ko intsinzi ya Lee atari uko abaturage
bamushyigikiye cyane, ahubwo bashakaga guhana ubutegetsi bwari busanzweho. Yagize ati:
“Iyi ntsinzi ni igisubizo cy’umujinya
abaturage bari bafite kubera uko ubuyobozi bwarengaga ku mahame ya demokarasi.”
Hari icyizere gishya ariko urugendo ruracyari rurerure
Nubwo yatsinze amatora,
Lee Jae-myung aracyafite ibibazo byerekeye kunyuranya n’amategeko
y’amatora, nubwo nk’uko biteganywa n’amategeko, Perezida uri mu nshingano
adashobora gukurikiranwa ku byaha bisanzwe uretse kugambanira igihugu.
Lee yinjira mu biro bya
Perezida mu gihe igihugu cyaciwemo ibice, urubyiruko n’abasheshe akanguhe
bashyigikiye cyane Perezida Yoon, bakaba bataranyuzwe n’uko yakuweho. Hari na
bamwe mu bamushyigikiye bemeza ko amashyaka yamurwanyije yamwibye amajwi.
Nubwo bimeze bityo, hari benshi bafite icyizere ko ubutegetsi bwa Lee buzasubiza igihugu icyubahiro. Leo Kil, umwe mu baturage bitabiriye ibirori byo kurahira kwe yagize ati: “Narinze ndara hano kugira ngo mbone uyu munsi. Nizeye ko azashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije, agaharanira igihugu kirangwa n’ubutabera.”
Lee Jae-myung wo mu Ishyaka Democratic Party ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu