Lecrae ufite Grammy Awards enye yataramiye bwa mbere mu Rwanda yiyemeza kuzajya agaruka buri mwaka

Iyobokamana - 07/09/2025 10:13 AM
Share:
Lecrae ufite Grammy Awards enye yataramiye bwa mbere mu Rwanda yiyemeza kuzajya agaruka buri mwaka

Umuraperi w’Umunyamerika uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Devaughn Moore uzwi cyane nka Lecrae, ufite Grammy Awards enye, yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu ruhererekane rw'ibitaramo bye bizenguruka Isi, "Reconstruction World Tour", anahishura ko ashaka kuzajya agaruka buri mwaka.

Igitaramo cya Lecrae cyabaye tariki ya 6 Nzeri 2025, muri Camp Kigali. Yataramanye n'abarimo Chryso Ndasingwa n'umugore we Sharon Gatete, SEE Muzik na Rata Jah NayChah uzwi mu ndirimbo 'Naganze'. Abitabiriye iki gitaramo bahagiriye ibihe byiza mu guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop hamwe n'umuraperi wa mbere ku Isi muri Gospel.

Si abakunzi ba Gospel mu Rwanda gusa bitabiriye iki gitaramo, ahubwo hari hari n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Uganda. Lecrae yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 20 z’ijoro, nyuma y’uko Chryso Ndasingwa n’umugore we Sharon Gatete bari bamaze gutaramira abitabiriye, ndetse n’abandi baraperi b’abanyarwanda baririmba indirimbo z’ivugabutumwa.

Uyu muraperi w'izina rikomeye yari yambaye ikoti n’ipantalo by’icyatsi kibisi, hamwe n’ipantalo y’umukara, atangiza igitaramo n’indirimbo “Over the Top.” Yahise akurikizaho izindi ndirimbo zatumye abantu bahaguruka baririmbana nawe.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri ku alubumu ye nshya "Reconstruction", zirimo “Break for Break,” “Church Clothes,” “Jireh,” na “I’ll Let You Know,” azihuza n’ubutumwa bw’ukwizera n’ubuhamya bwe bwite. Yasobanuye inkomoko y’iyi alubumu "Reconstruction", atanga ubuhamya bwe bwite bushimangira inyigisho za Bibiliya.

Abitabiriye igitaramo bagaragaje ibyishimo by’ikirenga. Bella Keza, umwe mu bakunzi ba Gospel, yavuze ko kuba yabonye Lecrae ari mu Rwanda ari inzozi zibaye impamo. Ati: “Byari ibihe by’akataraboneka. Uburyo yahuzaga kuririmba no kubwiriza byatweretse ko ari umuhanzi ariko anafite ubutumwa bw’Imana. Twishimye cyane.”

Umuraperi MD yagize ati: "Ni itsinzi ikomeye by'umwihariko ku bahanzi baririmba Hip hop Gospel mu Rwanda. Hanyuma wagera kuri njye bikaba akarusho kuko ni umuhanzi fata nka nimero ya 1 ku isi muri Hip hop Gospel  nakunze mwumva kugeza aho nanjye ntangiriye kuririmba iyi njyana ya hip hop nagiriyemo umugisha mwinshi cyane. Ni umuhanzi ufite ibihembo byinshi cyane yatwaye, afite Album zirenga 10".

Prince Valence Ntizigama we yagize ati: “Nakuze numva indirimbo za Lecrae, sinigeze ntekereza ko namubona aririmba mu Rwanda. Yaririmbye indirimbo zose nifuza, n’izo yasohoye hashize imyaka irenga icumi. Icyantangaje cyane ni uko yinjizaga ubuhamya mu ndirimbo ze. Byari umugisha udasanzwe.”

Gaby Kamanzi yashimye Lecrae ku bushobozi bwe bwo kuririmba no kubwiriza icyarimwe. Yabwiye The New Times ati: “Icyanyashimishije cyane ni uko atari umuraperi gusa cyangwa umuririmbyi wa Gospel, ahubwo anigisha Ijambo ry’Imana hagati y’indirimbo ze. Byanyubatse cyane kandi byantunguye. Nifuza ko yazagaruka.”

Iki gitaramo cyasigiye benshi isomo ry’uko umuziki wa Gospel ushobora kuba uburyo bwo kwidagadura, gusabana, ariko by’umwihariko no kwigishwa Ijambo ry’Imana.

Mbere yo gutaramira mu Rwanda, Lecrae yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi ijana.

Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gituwe n'abantu beza n’inkuru ikomeye. Yongeyeho ati: "Ndifuza kuzajya ngaruka buri mwaka kugira ngo nkorere umurimo w'Imana hano kandi nige".

Lecrae ushaka kujya ataramira mu Rwanda buri mwaka ni muntu ki?

Lecrae Devaughn Moore {Lecrae} ni umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu baraperi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music). Nyuma y'igihe atangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umuziki burundu, agiye kongera kugaragara ataramira mu bihugu binyuranye.

Ni urugendo yise 'Reconstruction World Tour' rwatangiriye ku mugabane wa Afurika muri Zimbabwe ku itariki 4 Nzeri 2025, rukarangirira mu mujyi wa Brisbane muri Australia mu mpera z'umwaka ku ya 13 Ukuboza 2025.

Uyu muraperi washinze Label yitwa Reach Records ifasha bya hafi abanyempano mu njyana ya Hiphop, azanataramira mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Zambia n'Afurika y'Epfo.

Muri ibi bitaramo, Lecrae yatangaje ko azataramana n'umuhanzi nawe ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Miles Minnick, ndetse n'abaraperi 1K Phew na Torey D'Shaun.

Ubusanzwe, Lecrae Devaughn Moore uzwi nka Lecrae mu muziki, ni umugabo w'imyaka 45 y'amavuko akaba ari umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, producer ndetse akaba n'umukinnyi wa filime. 

Lecrae yanditse amateka ku isi aba umuraperi wa mbere watwaye Grammy Award mu cyiciro cya Album nziza ya Gospel (Best Gospel Album). By'akarusho muri 2013 na 2015 yabaye umuraperi wa mbere ku isi watsindiye BET Award mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wa Gospel (Best Gospel Artist). 

Lecrae yavukiye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akura arerwa na nyina. Yaje kujya kuba muri San Diego, Denver na Dallas. Mu buzima bwe, Lecrae avuga ko atigeze ahura na Se. 

Nyirakuru wa Lecrae ngo ntiyajyaga amwemerera ko areba indirimbo za Hiphop, ibi byatumye Lecrae yiyiba akajya azireba nijoro. Ku myaka ye 16, Lecrae yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, atangira kurwana n'izindi ngeso mbi.

Mu buhamya bwe, Lecrae avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yaje gutabwa muri yombi azira ingeso y'ubujura. Lecrae avuga ko yakoresheje amoko atandukanye y'ibiyobyabwenge usibye Heroin na Crack cocaine. 

CNN yatangaje ko Lecrae yajyaga ajya mu biyobyabwenge afite na Bibiliya yahawe na nyirakuru. Nyuma yo gufatwa na polisi, umupolisi yabonye Bibiliya Lecrae yari afite ahita amurekura basezerana ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge. 

Lecrae yaje kuba undi muntu mubi cyane kurusha mbere kubera ibiyobyabwenge yaje gufata bifite ubukana bwinshi kugeza aho afata Bibiliya akayicamo impapuro akazijugunya hasi kuko ngo yabaga atifuza kuyibona. 

Lecrae yaje gukizwa ubwo yajyaga gusenga ari naho yahuriye na Darragh Moorea waje kuba umugore we. Lecrae yakiriye agakiza yiyegurira Yesu Kristo nyuma y'ijambo ry'Imana yari amaze kumva rinyuze muri Pastor James White uyobora Christ Our King Community church. 

Lecrae yanyuzwe cyane n'u Rwanda yiyemeza kuzajya ahataramira buri mwaka

SEE Muzik ni umwe mu basangiye uruhimbi n'umuraperi wa mbere ku Isi muri Gospel

Abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda bahawe Ubunani na Lecrae wabataramiye ku nshuro ya mbere

Lecrae yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere yo gutaramira mu Rwanda

Lecrae yahishuye ko yifuza kujya aza mu Rwanda buri mwaka mu murimo w'Imana no kwiga

REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA LECRAE YAKUNZWE CYANE


AMAFOTO: New Times & Lecrae Team


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...