Lecrae Devaughn Moore {Lecrae} ni umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu baraperi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music). Nyuma y'igihe atangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umuziki burundu, agiye kongera kugaragara ataramira mu bihugu binyuranye.
Uyu muraperi washinze Label yitwa Reach Records ifasha bya hafi abanyempano mu njyana ya Hiphop, azataramira i Kigali mu Rwanda ku ya 6 Nzeri 2025. Usibye u Rwanda na Zimbabwe, uyu muraperi azanataramira mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Zambia n'Afurika y'Epfo.
Ubusanzwe, Lecrae Devaughn Moore
uzwi nka Lecrae mu muziki, ni umugabo w'imyaka 45 y'amavuko akaba ari
umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, producer ndetse akaba n'umukinnyi wa filime.
Lecrae yanditse amateka
ku isi aba umuraperi wa mbere watwaye Grammy Award mu cyiciro cya Album nziza
ya Gospel (Best Gospel Album). By'akarusho
muri 2013 na 2015 yabaye umuraperi wa mbere ku isi watsindiye BET Award mu
cyiciro cy'umuhanzi mwiza wa Gospel (Best Gospel Artist).
Lecrae yavukiye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akura arerwa na nyina. Yaje kujya kuba muri San Diego, Denver na Dallas. Mu buzima bwe, Lecrae avuga ko atigeze ahura na Se.
Nyirakuru wa Lecrae ngo ntiyajyaga
amwemerera ko areba indirimbo za Hiphop, ibi byatumye Lecrae yiyiba akajya
azireba nijoro. Ku myaka ye 16, Lecrae yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge,
atangira kurwana n'izindi ngeso mbi.
Mu buhamya bwe, Lecrae avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yaje gutabwa muri yombi azira ingeso y'ubujura. Lecrae avuga ko yakoresheje amoko atandukanye y'ibiyobyabwenge usibye Heroin na Crack cocaine.
CNN yatangaje ko Lecrae yajyaga ajya mu
biyobyabwenge afite na Bibiliya yahawe na nyirakuru. Nyuma yo gufatwa na
polisi, umupolisi yabonye Bibiliya Lecrae yari afite ahita amurekura basezerana
ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge.
Lecrae yaje kuba undi muntu mubi cyane kurusha mbere kubera ibiyobyabwenge yaje gufata bifite ubukana bwinshi kugeza aho afata Bibiliya akayicamo impapuro akazijugunya hasi kuko ngo yabaga atifuza kuyibona.
Lecrae yaje gukizwa ubwo yajyaga gusenga ari naho yahuriye na Darragh Moorea waje kuba umugore we. Lecrae yakiriye agakiza yiyegurira Yesu Kristo nyuma y'ijambo ry'Imana yari amaze kumva rinyuze muri Pastor James White uyobora Christ Our King Community church.
Umuraperi Lecrae ufatwa nk'uwa mbere ku Isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Yanditse amateka ahambaye ku buryo n'ubu aza mu bahanzi bubashywe ku Isi
Atangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi, nyuma y'uko mu mpera za 2020 yari yavuze ko agiye guhagarika burundu umuziki