Laurence ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini Laurentius rikaba risobanura 'ukomoka mu gace ka Laurentu agace ka cyera ko mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani .
Bimwe mu biranga ba Laurence
Ni umuntu utaryarya, udashyigikira amakosa kandi ukora byose muri gahunda.
Laurence akunda ibintu bikozwe neza akumva ko aribyo bimuhesha agaciro no kugaragara neza.Azi gushyira ibintu ku murongo, buri kintu cyose kikaba mu mwanya wacyo ndetse akanagikorera igihe yagipangiye.Aba ashaka guhindura abo bari kumwe ngo abinjize mu murongo agenderamo.
Aba yumva ahazaza he hashingira ku bitekerezo yabonanye abandi akabyigiraho bizamuviramo inyungu.
Ni umunyembaraga, akunda ibintu by’umwimerere. Yiyumvamo ubuyobozi kandi akumva ko hari ubuyobozi afite bituma akora neza cyane ku rwego rwo hejuru.Akunda ubumwe n’ubwiyunge no kugira inshuti nyinshi bafatanya mu buzima.
Ni umuntu udaca inyuma ukuri, ngo yinyuze hirya no hino ahubwo icyo yifitemo aracyikubwira.
Iyo utamukomerekeje ukamubanira neza, Laurence agukorera buri cyose kuko yanga umuntu umurakaza cyangwa wamubuza amahoro.
Ni umuntu wiyigisha binyuze mu kwitegereza ibintu yarangiza akabikora, kandi niyo abona bigoye apfa kugerageza.
Akunda kuba umunyapolitike, umupolisi,umucamanza kugira ngo abone aho akoresha ya mpano y’ubuyobozi yifitemo.Iyo akiri umwana, aba yikunda ku rwego rwo hejuru kandi arizwa n’ubusa.
Src:www.nameberry.com,www.wikipedia.com