Umutungo wa Ellison wiyongereye ugera kuri miliyari 393$ (£290bn), urusha uwa Musk wari kuri miliyari 385$ (£284bn). Ibi byatewe n’uko imigabane ya kompanyi ye Oracle, igize igice kinini cy’umutungo we, yazamutse hejuru ya 40% kubera icyizere cyagutse ku isoko mu bijyanye na cloud infrastructure n’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Ariko mu mpera z’umunsi, imigabane ya Oracle yari yamaze kugabanuka, bituma Musk asubirana umwanya wa mbere, naho Ellison aguma hafi cyane aho umutungo we wari ugeze kuri miliyari 383$, ukaba munsi gato ya miliyari 384$ za Elon Musk ukurikije imibare y'ejo hashize, ariko ubu ikaba yamaze kongera guhinduka nk'uko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index.
Magingo aya, abakire 15 ba mbere ku Isi barimo 14 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umwe wo mu Bufaransa. Elon Musk ni we uri ku mwanya wa mbere n'ubutunzi bufite agaciro ka Miliyari $399, agakurikirwa na Larry Ellison utunze Miliyari $363, ku mwanya wa gatatu hari Mark Zuckerberg utunze Miliyari $264, ku mwanya wa kane hakaza Jeff Besoz utunze Miliyari $252 naho ku mwanya wa gatanu hakaza Larry Page utunze Miliyari $211.
Larry Ellison wari wasimbuye Elon Musk ni muntu ki?
Larry Ellison w’imyaka 81, ni umwe mu bashinze Oracle mu mwaka wa 1977 hamwe na Bob Miner na Ed Oates, ubwo bari bafite isoko ryo gukora porogaramu y’Ububiko bw’Amakuru (database) yiswe “Oracle” yakorerwaga CIA. Mu 1986 kompanyi yahinduriwe izina yitwa Oracle ndetse ishyirwa ku isoko ry’imari.
Ellison yabaye Perezida wa Oracle kuva mu 1978 kugeza mu 1996, aba kandi Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubutegetsi inshuro ebyiri. Mu 2014, yavuye ku mwanya wa CEO, ariko akomeza kuba Chairman ndetse na Chief Technology Officer (CTO) kugeza n’ubu.
Kompanyi ye imaze kwigarurira isoko ry’ububiko bw’amakuru no gucuruza ubushobozi bwo kubika amakuru mu bigo bikora ubushakashatsi bwa AI, ari na byo byatumye imigabane yayo izamuka cyane mu mezi ashize.
Ubuzima bwe bwite
Ellison azwiho kuba umwe mu bantu bafite ubuzima buhenze cyane. Mu 2012 yaguze 98% y’ikirwa cya Lana’i muri Hawaii, kikaba ari cyo Bill na Melinda Gates barushijemo. Azwi kandi nk’umukunzi w’imikino yo mu mazi, aho ikipe ye Oracle Team USA yegukanye America’s Cup mu 2013.
Mu 2018, Ellison na mugenzi we batangije shampiyona ya SailGP, irushanwa ry’ubwato bwihuta rikurura abashoramari n’ibyamamare, barimo n’umukinnyi w’umupira Kylian Mbappé. Nanone afite uruhare mu mupira w’amaguru no muri Tennis, aho yahagurukiye irushanwa rya Indian Wells, rikamenyekana nka “Fifth slam.”
Politiki n’imfashanyo
Ellison akunze kuba hafi ya Perezida Donald Trump, ndetse azwiho gutera inkunga imishinga ya politiki y’aba-Republikan. Mu 2022, yatanze miliyoni 15$ yo gushyigikira umukandida Tim Scott.
Yagaragaye mu White House ari kumwe na Sam Altman (OpenAI) na Masayoshi Son (SoftBank) mu mushinga wo guteza imbere AI infrastructure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ntibigarukira aho. Ellison ni umwe mu batangije gahunda ya Giving Pledge, yiyemeza gutanga 95% by’umutungo we mu bikorwa by’ubugiraneza. Mu 2016 yatanze miliyoni 200$ ku Ishuri Rikuru rya California (USC) kugira ngo rishinge ikigo gikora ubushakashatsi ku kanseri.
Vuba aha yatangaje ko azahindura uburyo ayo mafaranga atangwa kugira ngo agere no ku Ellison Institute of Technology, ishuri rifite intego zo guhanga imiti mishya, kurwanya inzara no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Elon Musk aracyari ku isonga
N’ubwo Ellison yamaze igihe gito ku mwanya wa mbere, Elon Musk yagarutseho nyuma y’uko imigabane ya Oracle igabanutse. Musk yari amaze hafi umwaka ari ku isonga, nubwo imigabane ya Tesla, kompanyi ye ya mbere imwinjiriza, yagabanutse mu 2025 kubera impungenge z’abashoramari no kuba abaturage bamwe batishimiye uruhare rwe muri politiki.
Larry Ellison yamaze agahe gato ku mwanya w'umukire wa mbere ku Isi
Ubutunzi bwa Larry Ellison bukomeje gutumbagira, igihe icyo ari cyo cyose ashobora guca burundu kuri Elon Musk
Larry Ellison na Elon Musk bari gukubana ku mwanya w'umukire wa mbere ku Isi
Src: BBC & CNN