Langwida wamamaye mu runana yitabye Imana

Imyidagaduro - 07/06/2026 12:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Langwida  wamamaye mu runana yitabye Imana

Nyirabagande Drocelle Fridaus, wamamaye cyane nka “Langwida” mu ikinamico Urunana, yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026. Yemejwe n’ubuyobozi bwa Urunana Development Communication ndetse n’abaturage bo mu Mudugudu wa Itetero, mu Murenge wa Nyamirambo, aho yari atuye.

Nyakwigendera yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000, aza kuba umwe mu bantu bakunzwe cyane kubera uburyo yakinaga neza imico itandukanye yagaragaraga muri iyi kinamico imaze imyaka myinshi ikurikiranwa n’abatari bake mu Rwanda.

Urupfu rwa Langwida rwashenguye benshi bamumenye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi no gutanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda binyuze mu ikinamico.

Nyirabagande Drocelle Fridaus yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko, asize abana bane.

Langwida wamamaye mu runana yitabye Imana ku myaka 64


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...