Lamine Yamal ari kubarizwa muri Brazil aho yagiye mu biruhuko. Kuwa Kane yahuye n'umukinnyi afatiraho icyitegererezo ariwe Neymar Jr. Aba bombi bagiranye ibihe byiza ndetse bababisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Neymar yashyize hanze amashusho amugaragaza ari kumwe na Lamine Yamal bakina imikino itandukanye irimo Volleyball yo ku mucanga, bakora n'ibindi bitandukanye byo kwishimisha ndetse basoza bahana imyambaro y'amakipe bakinira iriho n'amazina yabo.
Uyu mukinnyi uri kubarizwa iwabo muri Brazil nyuma y'uko asubiye gukina muri Santos nawe mu bihe bitandukanye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagiye yerekana ko yemera Lamine Yamal.
Lamine Yamal ari kubarizwa muri Brazil nyuma y'uko avuye mu Butaliyani aho ari naho yatangiriye ibiruhuko. Ubwo yari muri iki gihugu ni bwo byavuzwe ko ashobora kuba ari mu rukundo n'umukobwa umurusha imyaka 13 witwa Fati Vázquez.
Aba bombi basangije ababakurikira amafoto y’aho berekeje mu biruhuko gusa aya mafoto bigaragara ko yafatiwe ahantu hamwe.
Lamine Yamal yasangiye ibiruhuko n'ikigirwanana cye Neymar
Lamine Yamal na Neymar bahanye imyambaro y'amakipe bakinira iriho n'amazina yabo