Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026 mu mukino wa gicuti
wabereye kuri RCDE Stadium muri Espagne. Muri uyu mukino warangiye ikipe
y’igihugu ya Espagne inganya na Misiri 0-0, humvikanye abafana baririmba indirimbo igira
iti: “udasimbuka ni umuyisilamu.”
Ibi byababaje Lamine Yamal usanzwe ari Umuyisilamu
ndetse ubwo igice cya mbere cyari kikirangira yahise asimbuzwa ava mu kibuga
atishimye. Nyuma y’ibi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu uyu mukinnyi
abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko nubwo ibi byavuzwe atariwe byari
bigenewe ku giti cye ariko byamukoze ku mutima nk’umuntu ufite iyo myemerere.
Yagize ati: “Njye ndi Umuyisilamu, alhamdulillah.
Ibyabaye ejo ntabwo byari bikwiye. Nzi ko byari bigamije gutera imbaraga ikipe
yabo, ariko gukoresha idini nk’urwenya ni ukuritesha agaciro no kugaragaza
ubujiji n’ivangura.”
Yakomeje ashimangira ko umupira w’amaguru ukwiye
kuba urubuga rwo kwishima, guhuza abantu no kubaka ubumwe, aho kuba ahantu ho
gukwirakwiza ivangura n’imvugo zibabaza abandi.
Lamine Yamal yanashimiye abafana bose bakomeje gushyigikira ikipe mu buryo bwiza, anabizeza ko bazakomeza guharanira gutsinda no kwitwara neza mu marushanwa ari imbere arimo n’Igikombe cy’Isi.


