Aba bombi baherutse gusangiza ababakurikira amafoto y’aho berekeje mu biruhuko gusa aya mafoto bigaragara ko yafatiwe ahantu hamwe aho ari naho benshi bari guhera babakeka amababa. Lamine Yamal yashyize hanze amafoto ari mu bwato, nyuma ye na Fati umurusha imyaka 13 ashyira andi hanze amugaragaza ari muri bwa bwato.
Uyu Fati Vázquez uri kuvugwa mu rukundo n'uyu mukinnyi asanzwe azwi ku mbugankoranyambaga cyane aho kuri shene ye ya YouTube na Instagram akurikirwa n'abarenga Miliyoni. Kuri izi mbugankoranyambaga ashyiraho ibijyanye n'uko abayeho,ibyo Arya ndetse na siporo akora.
Usibye ibi kandi yananditse igitabo kivuga ku ihohoterwa yakorewe ubwo yari akiri ingimbi aho iyi nkuru ikururira benshi kumukurikira ku mbugankoranyambaga ndetse bakanamufasha.
Nubwo bimeze gutya ariko Lamine Yamal we yabihakanye abinyujije ku witwa Javi Hoyos nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Espagne. Yavuze ko nta rukundo arimo ndetse ko buriya bwato bujyamo abantu benshi bityo ko na Fati Vázquez ashobora kuba yariyo ari kumwe n'inshuti ze.
Ava bombi bashyize amafoto hanze bari mu biruhuko ahantu hamwe
Fati Vázquez uvugwa mu rukundo na Lamine Yamal
Lamine Yamal ari mu biruhuko
Lamine Yamal aravugwa mu rukundo n'umugore umurusha imyaka 13