Nk’uko bigaragazwa
n’ubusesenguzi bushya bwakozwe mu 2023 na Visual Capitalist, imijyi nibura 10 ku mugabane w’Afurika ifite
abaturage barenga miliyoni. Muri iyo, hari n’iyamaze kurenza miliyoni 15, ikaba
igaragaza izamuka rikomeye ry’imibereho n’ubukungu.
Uru rutonde rwakozwe
hashingiwe ku bipimo bitatu byifashishwa mu gupima umubare w’abatuye imijyi: umujyi nyirizina (city proper), agace k’imijyi (urban area) n’akarere k’imijyi gakomatanyije (metropolitan
area). Ibi bipimo bituma haboneka ishusho rusange ku miyoborere,
imiterere y’imiturire n’ubucucike bw’abaturage.
Imijyi
10 ya mbere muri Afurika ituwe n'abaturage barenga miliyoni:
1. Lagos, Nigeria – Abaturage: 15,946,000
2. Kinshasa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
– 14,565,700
3. Cairo, Misiri – 9,801,536
4. Luanda, Angola – 9,079,800
5. Abidjan, Côte d’Ivoire – 5,616,633
6. Johannesburg, Afurika y’Epfo
– 4,803,262
7. Cape Town, Afurika y’Epfo
– 4,772,846
8. Nairobi, Kenya – 4,750,100
9. Kano, Nigeria – 4,648,400
10.Giza, Misiri – 4,458,135
Muri uru rutonde, Lagos ni yo iza ku isonga, aho ibarura ryagaragaje ko ituwe n'abaturage basaga miliyoni 15.9. Iyi mijyi yose ifite umwihariko mu mitegurire
n’imiyoborere, ariko yose ihuriza ku kuba ifite umubare munini w’abaturage
ku mugabane.
Ibi bipimo bigaragaza
ukuntu Afurika iri guhura n’impinduka zikomeye mu mibereho y’abaturage bayo.
Umuryango w’Abibumbye (Loni) wagaragaje ko abaturage b’Afurika batuye mu mijyi bashobora kuzarenga 50% bitarenze
2050, ahanini bitewe no kwimuka kw’abantu bava mu byaro, kwiyongera
kw’abaturage, n’impinduka zishingiye ku bukungu.
Ariko nanone, ubwo
bwiyongere ntibwajyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo bihagije. Ibi bigaragarira
mu mijyi nka Lagos, Kinshasa na Nairobi, aho usanga ikibazo cy’amacumbi,
umuvundo mu mihanda, ndetse n’imitangire mibi ya serivisi byabaye ingorabahizi.
Ku bw’ibyo, inzobere
n’abayobozi b’imijyi barasabwa kongera ishoramari
mu bikorwaremezo birambye, kubaka amacumbi aciriritse, ndetse no guteza imbere
imiyoborere irimo uruhare rw’abaturage bose. Ibi ni byo bizatuma imijyi
ya Afurika ihinduka moteri y'iterambere n’ubudasa ku rwego mpuzamahanga.