Laetitia Mulumba agarukanye "Alpha & Omega" afata nk'ibaruwa Imana yandikiye abatuye Isi

Imyidagaduro - 07/06/2025 1:38 PM
Share:
Laetitia Mulumba agarukanye "Alpha & Omega" afata nk'ibaruwa Imana yandikiye abatuye Isi

Umuramyi Laetitia Dukunde Mulumba utuye mu Bufaransa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Alpha na Omega” yuzuyemo ubutumwa bukomeye bw'ihumure, ukwizera no guhamagarira abantu gukomeza gushikama nubwo isi yugarijwe n’ibigeragezo.

Laetitia uzwi cyane mu ndirimbo "Kwizera", avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yayibonye mu buryo bw’umwuka imyaka igera kuri itatu ishize, ariko akomeza gutegereza igihe cyayo nyakuri ngo ayishyire hanze. Ubu rero, avuga ko ari bwo Uwiteka yashyize ku mutima we ko igihe kigeze.

Ati: “Indirimbo Alpha na Omega nayihawe hashize imyaka nka 3. Ariko nategereje igihe Imana izashyira ku mutima wanjye ngo nyikore. Ubu ni igihe cyayo kuko imeze nk’ibaruwa Imana yandikiye bene Data, kugira ngo tubwirwe ko nubwo isi yanyura mu bihe bikomeye, Uwiteka adahinduka.

Nta bihe bibi Imana igira, ni yo Mukuru w’ibihe byose – byaba byiza cyangwa bibi. Dukomeze kuyiringira, kuko ni yo ituyobora kandi itwinjiza mu bihe byose.”

Muri iyi ndirimbo, Laetitia aragira ati: “Urukundo rwa benshi ruzakonja, muzumva intambara n’impuha z’intambara, ibihe bigoye bizaza, ariko Yesu azaba ataragaruka. Nimushikame, uwera agume yezwe, uwanduye azarushaho kwandura. Mucane amatabaza, mumese ibishura, kuko turi mu mwijima ari nawo dukwiye kumurikamo.”

Iyi ndirimbo yanditswe na Laetitia D. Mulumba, itunganywa n'umugabo we Producer Bill Gates, naho Mix & Mastering bikorerwa muri Gates Sound. Amashusho yayo nayo yafashwe na Gates Sound. Ni indirimbo akoze nyuma y'imyaka ibiri ashyize hanze "Mu Bwiza" yakoranye na Aime Uwimana,

Icyo gihe yavuze ko gukorana indirimbo na Aime Uwimana byamukoze ku mutima, Ati: “Birasobanuye byinshi kuba Aimé Uwimana yaremeye gusangira nanjye indirimbo atitaye ku izina ryanjye cyangwa ku buto bwanjye mu muziki. Uwiteka amuhe umugisha kuko ni umuntu ufite umutima wagutse, ibintu nk’ibyo sinabona uko mbivuga bihagije.”

Laetitia Mulumba ni umugore w’umunyempano mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, akaba n’umugore wa Producer w’icyamamare mu muziki wa Gospel, John Mulumba (Gates), washinze Gates Sound. Uyu ni we ukora amajwi n’amashusho y’indirimbo ze.

Laetitia Mulumba yahumurije abari mu bihe bikomeye ababwira ko Imana ari Umukuru w'Ibihe


REBA INDIRIMBO NSHYA "ALPHA & OMEGA" YA LAETITIA MULUMBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...