Lady Gaga yibarutse imfura

Imyidagaduro - 12/09/2026 6:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Lady Gaga yibarutse imfura

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta, wamamaye ku izina rya Lady Gaga, yinjiye mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwe nyuma yo kwibaruka umwana we wa mbere, yabyaranye n’umukunzi we Michael Polansky.

Aya makuru yemejwe n’ikinyamakuru Page Six, kivuga ko Gaga w’imyaka 40 na Polansky w’imyaka 42 bamaze kwakira umwana wabo wa mbere.

Nubwo amakuru y’uko umwana yavutse yamaze kumenyekana, kugeza ubu Gaga na Polansky ntibaratangaza izina rye, igitsina cye cyangwa itariki nyirizina yavutseho.

Umuryango wabo w’abantu batatu wamaze kugaragara bwa mbere bari kumwe mu ruhame, aho bafashwe amafoto mu gace ka Northern California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mezi ya vuba, Lady Gaga yari amaze kugabanya cyane kugaragara mu ruhame, ibintu byatumye bamwe mu bakurikira ubuzima bwe batangira kwibaza ku mubano we na Michael Polansky.

Gaga ntiyari yagaragaye cyane kuva muri Kanama 2026, ubwo yafotorwaga n’umufana muri Northern California.

Mbere yaho, muri Gicurasi, yari yaragaragaye mu gace ka The Grove i Los Angeles, ariko kuva icyo gihe ubuzima bwe bwite bwakomeje kuba amayobera ku bakunzi be.

Hari n’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Gaga na Polansky bashobora kuba barashyingiranywe mu ibanga, ariko nta cyemezo cyatanzwe ku mugaragaro kuri ibyo.

Lady Gaga na Michael Polansky batangiye gukundana mu 2019, maze umubano wabo ugenda ukomera kugeza ubwo basezeranye kubana.

Polansky ni umushoramari akaba n’umucuruzi w’Umunyamerika, mu gihe Gaga ari umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye ku isi, uzwi cyane ku ndirimbo nka ‘Poker Face’, ‘Bad Romance’ n’izindi zamuhesheje ibihembo bikomeye.

Basezeranye kubana mu 2024, nyuma Gaga atangira kurushaho kuvuga ku cyifuzo cye cyo kuzaba umubyeyi.

Kuba uyu mwana ari uwa mbere kuri Gaga bisobanuye ko ubu yinjiye mu buzima bushya, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari mu rugendo rurerure rw’umuziki, filime n’ibitaramo mpuzamahanga.

Muri Werurwe 2025, mu kiganiro yagiranye na New York Times, Gaga yavuze ku cyifuzo cye cyo kuzaba umubyeyi, avuga ko mbere yari afite impungenge kuri iyo nshingano.

Yavuze ko icyo yifuzaga cyane ari ukugira abana be uburenganzira bwo gukura bamenya abo ari bo, aho kubahatira kubaho ubuzima abandi babateguriye.

Gaga kandi yari azi neza ko kuba umubyeyi bishobora guhindura uburyo yari asanzwe abaho, cyane cyane ko ubuzima bwe bwose bwari bwarubakiye ku muziki, ibitaramo no kuba umuntu ukurikiranwa n’abantu benshi.

Yigeze kuvuga ko rimwe na rimwe yumvaga ari mu ntambara n’umutima we, yibaza uko azashobora gukomeza gukunda no gukora ubuhanzi bwe, ariko akabona n’umwanya uhagije wo kwita ku bindi bintu by’ingenzi mu buzima.

Ibi byagaragazaga ko kuba umubyeyi kuri Gaga bitari gusa inzozi, ahubwo yari inshingano yari amaze igihe atekerezaho.

Muri Ukwakira 2025, ubwo yari mu kiganiro ‘The Stephen Colbert Show’, Lady Gaga yongeye kuvuga ku cyifuzo cye cyo kuba umubyeyi.

Yavuze ko hari ibintu byinshi yifuza gukora mu buzima, ariko ko ikintu yifuzaga cyane ari ukuba umubyeyi.

Yagereranyije kuba umubyeyi n’uruhare rushya yifuza kugira mu buzima bwe, nyuma y’imyaka myinshi amaze afite izindi nshingano ku rubyiniro no muri sinema.

Ibyo yavuze byaje kugira ibisobanuro bishya nyuma y’uko ubu amakuru yemeza ko we na Polansky bamaze kwakira umwana wabo wa mbere.

Kuba Lady Gaga amaze iminsi atagaragara cyane mu ruhame bishobora no kuba bifitanye isano n’uko yari amaze igihe kinini ari mu bikorwa bya muzika.

Muri Mata 2026, yarangije urugendo rw’ibitaramo yise ‘The Mayhem Ball’, rwamaze hafi amezi icyenda, aho yakoreye ibitaramo 86 mu bice bitandukanye by’isi.

Nyuma y’uru rugendo, Gaga yahisemo kugabanya ibikorwa byo mu ruhame no kurushaho kwita ku buzima bwe bwite.

Umwe mu bantu bamwegereye yabwiye Page Six ko Gaga yari amaze igihe kinini atagira ubuzima bwite buhagije, kuko kuva akiri muto cyane yari amaze gukurikiranwa n’abafana n’itangazamakuru.

Uyu muntu yavuze ko nyuma yo kurangiza ibitaramo, Gaga yari yarahisemo ‘kwigira kure y’urusaku’, ndetse ko ibintu byose byari bimeze neza.

Yashimangiye kandi ko umubano wa Gaga na Polansky wari umeze neza, ndetse ko bombi bari bafite umubano ubaha amahoro n’umutekano.

Kuva mu myaka ye ya mbere mu muziki, Lady Gaga yamenyekanye nk’umuhanzi w’umwimerere, wagiye ahindura imisusire, imikorere n’imyambarire, ndetse akagira n’uruhare rukomeye muri sinema.


Kugeza ubu, Gaga na Michael Polansky bakomeje kurinda ubuzima bw’umwana wabo, aho nta makuru arambuye ku izina, igitsina cyangwa itariki y’amavuko ye baratangaza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...