Lady Gaga aherutse gusinyana amasezererano n’ikompanyi yitwa MGA Entertainment kugirango ikore ibinunusi cyangwa se ibikinisho by’abana (ibipupe) bisa nawe. Gusa aya masezerano ntiyubahirijwe.
Uruganda rukora ibi bikinisho, rukaba rwatanze ikirego rurega Lady Gaga aho rurimo kumwishyuza akayabo ka miliyoni zisaga umunani z’amayero (Euro) amafaranga akoreshwa ku mugabane w’uburayi.
Aya mafaranga Lady Gaga arayacibwa kubera kutubahiriza ibyo basezeranye mbere ahubwo agasaba ko ibi bikinisho bihindurwa.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru New York Daily News, Lady Gaga yahagaritse icuruzwa ry’ibi bipupe asaba ko akantu karimo aicuranga kavanwamo.
Lady Gaga akaba ngo atarakunze ijwi ry’iki gipupe, ibintu bisaba igihe n’andi mafaranga kuko hari hamaze gukorwa ibipupe byinshi biteye gutyo.
Ku ruhande rwa Lady Gaga, ngo ntarota kuzishyura aya mafaranga ariho acibwa n’iyi kompanyi ya MGA Entertainment nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we, aho avuga ko harimo kwifuza ndetse Lady Gaga akaba ashobora no kubatsinda mu rukiko.
Jean Paul IBAMBE.
