Lady Gaga, Ariana Grande na Sabrina bihariye ibihembo muri MTV VMA –AMAFOTO

Imyidagaduro - 08/09/2025 5:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Lady Gaga, Ariana Grande na Sabrina bihariye ibihembo muri MTV VMA –AMAFOTO

Mu muhango watangiwemo ibihembo bya MTV Video Music Awards 2025 wabereye kuri UBS Arena i Long Island, abahanzi bakomeye barimo Lady Gaga, Ariana Grande na Sabrina Carpenter nibo biganje, aho buri umwe yegukanye ibihembo bibiri.

Byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, mu mugoroba wagaragayemo ishusho y’abagore mu muziki, ndetse ukaba waranzwe no guha icyubahiro abahanzi bamaze imyaka myinshi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Lady Gaga, wari uhataniye ibihembo byinshi kurusha abandi (12), niwe watwaye igihembo cya mbere cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year). Yatsinze abarimo Taylor Swift, Bad Bunny na Beyoncé, bose batari bitabiriye uyu muhango.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo The Disease’ yatuye iki gihembo abafana be ndetse n’umukunzi we Michael Polansky, mbere yo kujya mu gitaramo cya nyuma cy’urugendo rwe rwa Mayhem Tour cyabereye i Madison Square Garden.

Mu ijambo rye hari aho yavuze ati “Biragoye gusobanura icyo ibi bimaze kuri njye. Nizeye ko mu gihe mukomeza kunshyigikira mu mayira y’ubuzima bwa buri munsi, muzajya mwibuka akamaro ku bugeni bw’ubuzima bwanyu, kandi mukizera ko mufite ubushobozi bwo gukomeza kubaho mu buzima bwanyu bworoshye.”

Ku ruhande rwe, Ariana Grande yegukanye igihembo cya Video nziza yubakiye ku mudiho wa Pop ‘Best Pop Vide’ ndetse n’igihembo gikomeye cy’indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video of the Year), abikesha indirimbo ye ‘Brighter Days Ahead’.

Yacyakiriye ari kumwe n’umuyobozi wayo Christian Breslauer, maze mu ijambo rye ashimangira ko uwo mushinga ugaruka ku rugendo rwo gukira ibikomere bitandukanye. Yagize ati: “Niba uri kuri urwo rugendo, komeza, ndakwizeza ko hari iminsi myiza imbere.”

Sabrina Carpenter nawe ntiyasigaye, kuko yahawe igihembo cya Album y’umwaka (Album of the Year) kubera Short n’ Sweet ndetse na Best Pop Artist.

Ibihembo bihuriweho nabyo byari mu by’ingenzi:

Indirimbo ‘Die With A Smile’ ya Lady Gaga na Bruno Mars yahawe igihembo cya ‘Best Collaboration’, mu gihe Apt ya Bruno Mars afatanyije na Rosé wo muri Blackpink yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka ‘Song of the Year. Rosé yavuze ko ari intsinzi ikomeye ku mukobwa w’imyaka 16 wigeze kurota kwakirwa mu buryo bungana n’abandi.

Uyu muhango kandi wahaye umwanya abahanzi mpuzamahanga, harimo J Balvin na DJ Snake bakoranye indirimbo ‘Noventa, itsinda mpuzamahanga Katseye ryatsindiye Push Performance of the Year, naho Post Malone na Jelly Roll baje gutaramira abari i Munich, baririmba indirimbo yabo Losers.

Ibyiciro by’icyubahiro byahawe abahanzi bakomeye bamaze imyaka myinshi barigaragaje mu muziki:

Ricky Martin yahawe Latin Icon Award maze asubiramo indirimbo ze zakanyujijeho nka La Vida Loca, Maria na The Cup of Life. Busta Rhymes yahawe Rock the Bells Visionary Award, ahabwa ishimwe na LL Cool J wamugereranyije n’“igisasu cy’ijwi.”

Ibirori byasojwe no guha icyubahiro Mariah Carey, wahawe ‘Video Vanguard Award’, ayishyikirizwa n’umukunzi we mu muziki Ariana Grande. Yagize ati: “Sinzi impamvu mbonye VMA yanjye ya mbere uyu munsi. Ariko reka mvuge ibi: bari bategereje iki igihe cyose?”

Habayeho kwibuka kandi Ozzy Osbourne watabarutse muri Nyakanga 2025, aho Yungblud yasubiyemo indirimbo ze zakunzwe nka Crazy Train na Changes, afatanya na Steven Tyler na Joe Perry ba Aerosmith baririmba Mama, I’m Coming Home.

Abandi bataramiye abari aho barimo Doja Cat, Tate McRae, Sabrina Carpenter, Sombr, Conan Gray ndetse na Alex Warren wahawe Best New Artist mbere y’umuhango, aririmba indirimbo ye Ordinary imaze igihe kirekire ku mwanya wa mbere.

Uyu muhango wamaze masaha atatu gusa, wagaragaje uburyo abagore bakomeje kuba ku isonga mu muziki w’ubu.

 

Ariana Grande yegukanye igihembo cy’indirimbo y’amashusho nziza y’umwaka ‘Video of the Year’ muri MTV VMAs 2025

 

Lady Gaga yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo MTV Video Music Awards 2025, aho igihembo cye yagituye umukunzi we

 

Rosé yakiriye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka (Song of the Year) kubera indirimbo Apt yakoranye na Bruno Mars

 

Sabrina Carpenter yaririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards 2025

 

Yungblud, Steven Tyler na Joe Perry baririmbye mu gikorwa cyahaye icyubahiro nyakwigendera Ozzy Osbourne



Mariah Carey yahawe igihembo cy’ishimwe ryo ku rwego rwo hejuru (Lifetime Achievement Award) ku munsi by’umwihariko wahaye agaciro cyane abahanzi b’abagore




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...