Mu bitaramo umuhanzi Lady Gaga akomeje kugenda akorera ku mugabane w’iburayi yitiriye indirimbo ye Born This Way, akomeje kugenda akora udushya aho bamwe mu bamukurikirana bemeza ko ashobora no kuzafungwa kubera bimwe mu bikorwa agenda akora.
Lady Gaga yatinyutse anywera itabi mu ruhamwe.
Ubwo yari ari gukorera igitaramo mu mujyi wa Amsterdam mu gihugu cy’ubuholande, imbere y’imbaga y’abafana ndetse n’isi yose Lady Gaga yafashe urumogi ararukongeza si ukurutumagura karahava.
Akimara gukongeza uru rumogi, abamurebaga babanje kugira ngo wenda ni ibindi bintu bimeze nka rwo yateguye mu rwego rwo kuryoshya igitaramo nk’uko asanzwe abigenza,ariko nyuma baza gutungurwa no kubona ari gutumagura urumogi nyarwo.
Ibi akaba yabikoze atijwe umurindi no kuba muri iki gihugu kunywa urumogi bitabarwa nk'icyaha gihanirwa n'amategeko.
Lady Gaga we akaba atangaza ko adateze kureka ibiyobyabwenge birimo n’urumogi kuko bimufasha kwinjira neza mu ngazo iyo ari gughimba indirimbo cyangwa iyo ari kuziririmba.
Lady Gaga akaba akomeje kugenda akora udushya twinshi haba mu mashusho y’indirimbo ze,mu bitaramo,ndetse no mu buzima bwe busanzwe.
Gusa abamukurikiranira hafi bakaba bemeza ko ibi agenda abikora kugira ngo akomeze kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku isi.
Abandi bo bakaba bemeza ko ibi byose abiterwa n’ibiyobyabwenge birenze urugero aba yafashe.
Andi mafoto yo muri iki gitaramo:
Imibyinire ya LAdy Gaga muri iki gitaramo yatangaje benshi
Imyambarire ya Lady Gaga muri iyi minsi nayo ntisanzwe
LAdy Gaga
Source: Daily Mail
Robert Msafiri