Laboratwari ebyiri zo mu Bwongereza zanze gukora DNA ku mwana wa Mohbad

Imyidagaduro - 20/03/2026 9:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Laboratwari ebyiri zo mu Bwongereza zanze gukora DNA ku mwana wa Mohbad

Ibibazo bikomeje gukurikira urupfu rw’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Mohbad bikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Laboratwari ebyiri zari zemejwe n’urukiko zanze gukora isuzuma rya DNA ku mwana witwa Liam uvugwa ko ari uwe.

Ni nyuma y’uko urukiko rukorera mu gace ka Ikorodu muri Leta ya Lagos rwari rwamaze kwemeza Laboratwari eshatu zo mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakora iri suzuma, hagamijwe gukemura impaka zimaze igihe hagati ya se w’uyu muhanzi, Joseph Aloba, n’umugore we, Wunmi.

Mu zo urukiko rwari rwemeje harimo Advanced Histopathology Laboratory Limited yo mu Bwongereza, mu gihe Wunmi yari yatanze Alpha Bio Labs, naho Joseph Aloba agahitamo DNA Diagnostics Centre yo muri Amerika.

Gusa, amakuru mashya yagaragajwe n’umwunganizi mu mategeko wa se wa Mohbad, Oladayo Ogungbe, avuga ko Laboratwari ebyiri zo mu Bwongereza, Advanced Histopathology Laboratory Limited na Alpha Bio Labs, zatangaje ko zidashobora gukora isuzuma rya DNA rifata ku mubiri w’umuntu wapfuye.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibi byamenyekanye nyuma y’ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe n’abahagarariye Joseph Aloba bagamije kumenya niba izi Laboratwari zifite ubushobozi bwo gukora iryo suzuma ryihariye.

Ibi bije byiyongera ku rujijo rukomeje kuzenguruka urupfu rwa Mohbad wapfuye mu buryo butunguranye muri Nzeri 2023 agahita anashyingurwa bukeye bwaho.

Nyuma y’igitutu cy’abaturage basabaga ukuri ku rupfu rwe, umurambo we waje gukurwa mu mva nyuma y’iminsi irindwi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Kuva icyo gihe, Joseph Aloba yakomeje gusaba ko hakorwa isuzuma rya DNA ku mwana witwa Liam, mu rwego rwo kwemeza niba koko ari uwe.

Nubwo bimeze gutyo, kuba Laboratwari ebyiri zikomeye zanze gukora iri suzuma bishobora kongera kudindiza uru rubanza, ndetse bikarushaho gutinza igisubizo ku bibazo bikomeje kuvugisha benshi ku rupfu n’umuryango wa Mohbad nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Post cyo muri Nigeria.

Ibibazo ku rupfu rwa Mohbad bikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Laboratwari ebyiri zo mu Bwongereza zanze gukora DNA ku mwana uvugwa ko ari uwe, ibintu bishobora kurushaho kudindiza ukuri gushakishwa n’umuryango we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...