Kuwa 19
Werurwe 2022 hateganijwe igitaramo cyatumiwemo Ycee witeguraga n’ubundi kuza mu
Rwanda mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye na Ish Kevin.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuyobozi wa Evolve Group Music, Rukundo Gilbert
yatangaje ko bamaze guhuza nawe akazanakora igitaramo mu Rwanda.
Rukundo
yagize ati:" Too Much Sauce Party ni gikorwa nakwita ko ari icy'amanywa n'ijoro kizasusurutswa n’abahanzi bakora
injyana ya Hip Hop na Trap."
Akomeza
agira ati:"Rero nka Evolve twahuje na Trappish ya Ish Kevin dutumiramo Ycee n’ubundi
wagomba kuza mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo
afitanye na Ish Kevin."
Mu gusoza
avuga ko ibindi byisumbuye bazabitangaza bitarenze kuwa 14 Werurwe 2022. Rukundo ati:"Ibindi birebana n’imitegurirwe ya Too Much Sauce
tuzabitangaza bitarenze kuwa mbere."
Ycee utegerejwe i Kigali mu gitaramo Too Much Sauce no mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yakoranye na Ish Kevin
Ish Kevin nyiri Trappish Music iri muri Label zatumiye Ycee banafitanye indirimbo
Umuyobozi wa Evolve Music Group Rukundo Gilbert watangaje ko biteguye gususurutsa abanyarwanda mu njyana ya Hip Hop na Trap
Abagize Evolve Music Group barimo n'umuhanzi Gabiro Guitar

