La Palisse Hotel yahembye abana bitwaye neza mu mukino wo koga

- 02/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

La Palisse Hotel yahembye abana bitwaye neza mu mukino wo koga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nzeli 2012, nibwo Hotel La Palisse Nyandungu yashoje amarushanwa mu Koga hagati y’abanyeshuli bari mu biruhuko, aho abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye.

koga

Bamwe mu barushanyijwe.

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi, abanyeshuli bari miruhuko barashyiriweho gahunda yihariye yo kwidagadura na Hotel La Palasse iherereye i Nyandungu mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu hakozwe amarushanwa yo koga, umwe mu mikino yakinwe muri kino kiruhuko.

Amarushanwa yabaye mu byiciro hakurikijwe imyaka y’abana barushanwaga hamwe n’igitsina cyabo.

Nyuma y’aya marushanwa, abatsinze bakaba bahawe ibihembo byiganjemo abonnements yo koga kuva ku mezi atatu kugera ku gihe cy’umwaka.

Bwana Nkusi Leon-Pierre, umuyobozi w'igice cy'ibibuga n'imyidagaduro muri La Palisse ari nayo yateguye aya marushanwa, nyuma y’aya marushanwa yatangaje ko iki gikorwa kizahoraho mu biruhuko byose ndetse n’indi mikino bazajya bategura amarushanwa.

Yagize ati: “Iyi gahunda izahoraho, kubanatuzi, twari dusanzwe tunatunganya imikino nk’iyo aho twakorera za Stade Amahoro, ariko ahangaha ni ahantu haguste kuburyo mbese hashobora kwakira abana banarenga  Magana atatu bivuze rero y’uko tutakwirengagiza ubwo bushobozi dufite, tuzahora dutegura iyi gahunda.”

Leon-Pierre kandi yakomeje avuga ko, bateganya no kujya banakorana n’abahanzi ndetse bakanigisha abana umuziki. Ati: “Mu muyidagaduro habamo siporo na muzika, muri iki kiruhuko mu mikino twatoje abana twari dufitemo n’umuntu watozaga abana gucuranga za gitari, n’ubwo kuri iyi nshuro tutabikozeho amarushanwa ariko nabyo ubutaha duteganya kuzajya tubikora…tuzajya dutumira n’abahanzi bacu bakomeye dufite baze bataramire abantu.

leon

Bwana Nkusi Leon-Pierre umuyobozi w'imikino n'ibibuga bya La Palisse Hotel ashimira abitabiriye iyi gahunda.

Kuri uyu munsi kandi hanabaye gutaramirwa n’abahanzi batandukanye harimo Christopher, Messy, Allioni, Mico, Ally Soudy na Dream Boys, bose bakaba barasusurukije abana hamwe n’ababyeyi babo bari babaherekeje.

Kugeza ubu, La Palisse Hotel, ni imwe mu mahoteli yo muri Kigali afite umwihariko wo kugira ibibuga by’imikino itandukanye, Piscine, Sauna na Massage, byose biza byiyongera ku macumbi, resitora akabari n’ibyumba by’inama biri muri iyi Hotel.

kr

Chrystopher niwe waririmbye mbere y'abandi.

mcs

Nana umukinnyi uherutse guserukira u Rwanda muri Jeux Olympique yari ahari. Aha yari hagati ya DJ Batizzo Bertrand na Ally Soudy bari wabaye MC.

ababyeyi

Aba bafanaga abana babo.

Messy

Messy nawe yaririmbye indirimbo Sweety Mutima benshi baranyurwa.

Mico

Mico Prosper ati: "Umutaka unkingira...."

Mico na Ally Soudy

Mico na Ally Soudy mu ndirimbo Sarafina

Allioni

Allioni nawe yararirimbye benshi baranyurwa

dream

Dream Boys nabo banejeje abakunzi babo.

kuva ku bana kugeza kuba

Kuva ku bana kugeza ku bakuze, abatsinze bahawe ibihembo.

abana

ibihembo

la palisse

La palisse

La Palisse

Abitabiriye

Ababashije gutwara ibihembo bose

ababyeyi

Ababyeyi n'abana bitabiriye irushanwa.

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...