Ubwo Kylian Mbappé yari akigera muri Real Madrid mu mpeshyi y'umwaka ushize, kimwe mu byibazwagaho ni nimero azajya yambara bitewe n'uko izo yari asanzwe yambara zari zifitwe n'abandi bakinnyi.
Yari asanzwe yambara nimero 7 muri Paris Saint-Germain, gusa yasanze yambarwa na Vinicius Junior naho nimero 10 yambara mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa yo ifitwe na Luka Modric ndetse yanga kuyimwaka bijyanye no kumuha icyubahiro.
Ni byo byahise bituma yambara nimero 9 yambarwaga na Karim Benzema ariko kuva yagenda ikaba itari ifite uyambara ndetse ikaba ari yo Cristiano Ronaldo yambaye akigera muri Real Madrid muri 2009 nubwo nyuma yaje guhindura.
Kuri ubu Kylian Mbappé agiye kujya yambara nimero 10 nyuma y'uko Luka Modric wayambaraga atandukanye na Real Madrid yari amazemo imyaka 13..
Iyi nimero 10 yambawe n'abakinnyi bakomeye muri Real Madrid barimo Luis Figo, Robinho, Wesley Sneijder, Mesut Özil, James Rodríguez ndetse na Luka Modric.
Kylian Mbappé yagize umwaka wa mbere mwiza w'imikino ku giti cye muri Real Madrid dore ko yahise akora n'amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi ari mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe. Yasoje umwaka w'imikino amaze gutsinda ibitego 43 muri rusange aho ari nawe rutahizamu watsinze ibitego byinshi ku mugabane w'Iburayi.
Real Madrid yatangaje ko Mbappe ariwe uzajya ya wambara nimero 10 guhera mu mwaka utaha w'imikino