Kylie Jenner yaserukanye isutiye ya Miliyari 73 Frw muri Victoria’s Secret - AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/10/2026 2:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Kylie Jenner yaserukanye isutiye ya Miliyari 73 Frw muri Victoria’s Secret - AMAFOTO

Umunyamideli n’umushabitsi Kylie Jenner yongeye kwigarurira imitima y’abitabiriye imyiyereko y’imideli ya Victoria’s Secret, ubwo yaserukaga yambaye isutiye irimbishijwe na diyama z’agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.

Iyi myambaro idasanzwe, yakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gikora imitako y’agaciro ka hato na hato, Jacob & Co., yabaye imwe mu byagarutsweho cyane mu myiyereko ya Victoria’s Secret yabaye ku Cyumweru.

Iyo sutiye, izwi nka Fantasy Bra, igizwe na diyama 91 z’umweru, buri imwe ifite uburemere buri hagati ya karati eshanu na 18. Hagati yayo hari diyama imwe y’umuhondo ifite uburemere burenga karati 75, bituma iba igihangano cy’agaciro gakomeye.


Fantasy Bra ni imwe mu birango byihariye bya Victoria’s Secret, ikaba imaze imyaka myinshi ikora imyambaro y’imbere y’abagore irimbishijwe amabuye y’agaciro, igakoreshwa mu kumurika imideli no gukurura abakunzi b’iki kirango.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 1996. Claudia Schiffer ni we wabaye umunyamideli wa mbere wambaye iyo sutiye mu mafoto yamamaza, mu gihe Elsa Hosk ari we wa nyuma wari wayambaye mu myiyereko yabaye muri 2018.

Izo zombi zari zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari buri imwe, ugereranyije n’iya Kylie Jenner ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari [arenga Miliyari zirenga 73 Frw].

Ibyamamare byitabiriye imyiyereko

Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Timothée Chalamet, Kris Jenner, Nicole Kidman na Dylan Sprouse, byaje kureba abamurika imideli bamenyerewe ndetse n’abashya binjiye muri Victoria’s Secret.

Bella Hadid ni we watangije imyiyereko, yambaye amababa arimbishijwe n’indabo. Joan Smalls na Candice Swanepoel na bo bari mu banyamideli bamaze igihe bazwi muri iki kirango, mu gihe Paloma Elsesser na Alex Consani bari mu bashya bakomeje kugaragaza impinduka mu buryo Victoria’s Secret yifuza kwigaragazamo.

Imyiyereko yaherekejwe n’ibitaramo bya muzika by’abahanzi barimo itsinda ry’abakobwa Katseye, umuraperikazi Megan Thee Stallion ndetse n’umuhanzikazi Tate McRae.

Alex Consani yavuze ko amababa abamurika imideli bari bambaye uyu mwaka yari yoroshye kurusha ayo mu bihe byashize, bituma bagenda neza ku rubyiniro.

Solange Omon yegukanye amahirwe yo kuba umwe mu ba ‘Angels’

Muri uyu mwaka, Victoria’s Secret yanatangaje Solange Omon nk’uwatsinze irushanwa ryiswe Angels Among Us, ryateguwe mu rwego rwo gushaka umunyamideli mushya uzajya agaragara mu bikorwa by’iki kirango.

Iri rushanwa ryanyujijwe kuri YouTube mu byumweru byabanjirije imyiyereko. Ryatangiriye mu masoko manini yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abantu benshi bitabiriye igeragezwa ry’uburyo bagenda ku rubyiniro.

Abakandida basuzumwe n’akanama karimo Adam Selman, umuyobozi mushya ushinzwe guhanga imideli muri Victoria’s Secret, Paloma Elsesser, Ashley Graham na Gigi Hadid.

Igice cya mbere cy’iri rushanwa, cyashyizwe kuri YouTube ibyumweru bibiri mbere y’uyu muhango, cyari kimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni eshanu, bigaragaza ko iki kirango kigifite abakunzi benshi.


Victoria’s Secret irashaka kongera kwiyubaka

Mu myaka ishize, Victoria’s Secret yahuye n’ibibazo byangije isura yayo, birimo kunengwa uburyo yagaragazaga ubwiza bw’umugore, ndetse n’impaka zishingiye ku isano ry’iki kirango na Jeffrey Epstein.

Imyiyereko y’imideli ya Victoria’s Secret yatangiye mu 1995, ariko ihagarara muri 2019 nyuma y’imyaka yari imaze ikorwa. Yagarutse muri 2024, igerageza kwerekana impinduka zirimo guha amahirwe abanyamideli bafite imibiri itandukanye, barimo ababyibushye ndetse n’abagore bahinduje igitsina.

Nubwo iyo mpinduka yashimishije bamwe, abandi bayinenze bavuga ko ishobora kuba yari igamije gusa kugaragaza ko ikirango cyemera abantu bose, aho kuba impinduka zishingiye ku ndangagaciro zacyo.

Adam Selman, wagizwe umuyobozi ushinzwe guhanga imideli muri Victoria’s Secret muri Mata 2025, afite inshingano zo gufasha iki kirango gukomeza kubaka izina ryacyo, gihuriza hamwe amateka yacyo n’ibitekerezo by’iki gihe ku bwiza, uburinganire no kwemerwa kwa buri wese.

Mu ntangiriro za 2026, umuyobozi mukuru wa Victoria’s Secret, Hillary Super, yavuze ko ikigo cyiyemeje guteza imbere ubudasa mu buryo bufatika, aho kugerageza gusa kuzuza ibisabwa byose kugira ngo gishimishe abantu.

Izi mpinduka zisa n’izatanze umusaruro, kuko amakuru yatangajwe na Fortune mu mpeshyi ya 2026 yagaragaje ko agaciro k’imigabane y’iki kigo ku isoko ry’imari kari karikubye kabiri.

Mu myiyereko yo kuri iki Cyumweru, Victoria’s Secret yagaragaje ko igikomeje guhuza ubwiza, igikundiro n’imideli igezweho, mu gihe iharanira kugarura icyizere cy’abakunzi bayo.

Abanyamideli bashya barimo Ashley Graham, Paloma Elsesser, Alex Consani na Solange Omon bagaragaye hamwe n’abamaze igihe muri iki kirango, barimo Adriana Lima, wamuritse imideli ya Victoria’s Secret ku nshuro ya 21.

Kylie Jenner, binyuze muri ya sutiye y’agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari, yabaye umwe mu bantu bagaragaje uburyo iki kirango gikomeje gukoresha ibihangano by’agaciro gakomeye n’imyiyereko ikurura abantu benshi mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.


 

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...