Mu ntangiriro z'iki cyumweru ni bwo ikipe ya Paris Saint-Germain yari yemeye kugurisha uyu mukinnyi mu ikipe ya Al Hilal bitewe n'amafaranga batangaga maze banabemerera noneho gutangira kuvugana na Mbappe ku giti cye.
Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ya Al Hilal yahise yohereza abantu i Paris mu Bufaransa ngo bajye kuganiriza Kylian Mbappe gusa ababera ibamba ababwira ko atajya kubakinira.
Iyi kipe yo muri Arabia Saudote yashakaga kumugura amafaranga atarigeze abaho mu mupira w'amaguru agera kuri miliyoni 259 z'amayero, ndetse akajya anahembwa miliyoni 11 z'amayero ku cyumweru.
Aya mafaranga ubundi ntabwo asanzwe amenyerewe mu mupira w'amaguru kuko iyo Mbappe ayemera yari guhita akuraho uduhigo twose tw'abakinnyi baguzwe amafaranga menshi cyangwa bagahembwa menshi.
Uyu mwanzuro wa Kylian Mbappe ni ikimenyetso gikomeza kwerekana ko nta yindi kipe ashaka gukinira uretse Real Madrid yakunze kuva akiri muto.
Mu minsi ishize Paris Saint-Germain yavumbuye ko uyu mukinnyi yamaze no kumvikana na Real Madrid akazayijyamo ku buntu mu mwaka utaha asoje amasezerano akaba ariyo mpamvu yanze kuyongera mu ikipe ye ndetse akaba ari no kwanga kugurushwa.
Usibye kuba Real Madrid ariyo ihabwa amahirwe yo kwegukana Kylian Mbappe wafashije ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa kwegukana igikombe cy'Isi cya 2018,ahubwo hari n'andi makipe bivugwa ko amushaka arimo FC Barcelona, Chelsea, Arsenal ndetse na Tottenham.

Kylian Mbappé yamaze guhakinira Al Hilal yo muri Arabia Saudite ko atajya kuyikinamo

Kylian Mbappé akomeje kugorana na Paris Saint-Germain 
Ibimenyetso by'uko Mbappe nta y'indi kipe ashaka usubye Real Madrid bikomeje kwiyongera
